Ntidukwiye kuba turyama nkuko numva babitubwira, kuko imvura ikubye uyireba ntiwanure ibyo wanitse bikanyagirwa igihombo cyose cyaba icyawe.

Baratubwira amahoro i Rwanda njyewe nkumva bayatubeshya reka ntange umugabo w’icyenda, abize imibare batubwire. Fata u Rwanda kubuso bwarwo ushyire abaturanyi kuruhande, mu majyepfo hari u Burundi, amajyaruguru ni Uganda, iburasirazuba ni Tanzaniya urabizi naho iburengerazuba hari Zaïre,Congo Kinshasa y’uyumunsi.

Mbwira Rwanda icyo wizeye, unyizeza nk’umunyarwanda nihehe wajya gusaba amazi? Uwakuzimiriza inzu ninde? Inkongi yakiye mu rugwiro nihehe hava kizimyamwoto? Burya umuturanyi ni umuvandimwe sinkubeshya Rwanda ibyo ukora none uri kwibeshya.

Mugihe intambara numva inuka, mvuze ko ihumura naba mbeshye ndumva inuka yo gatsindwa, yarose ngiyi iraje iri nk’icyorezo irahorera nk’umuvumba, nk’umunyarwanda ubu mfite ubwoba. Niba ingabo zitakirara mu bigo byazo, zikaba zirirwa zinyuranamo tuzireba, zirundarunze kumipaka yabaturanyi, zifite intwaro zimwe zerekana urugamba, n’iki cyambuza gushya ubwoba?

Rwanda mbwira icyo bivuze? Ubu turumva amatangazo ahamagara urubyiruko ngo ruze rwinjire mu ngabo, ko nta rugamba barajya he? Gira icyo umbwira nk’umunyarwanda. Rwanda tanga igisubizo, ubu turumva havugwa intambara muri Congo kandi Rwanda uri mu majwi! ko waba urwanayo rwihishwa, ngo ibimenyetso birahari, iby’imirambo itabarika yandagaye iyo mu mashyamba hirya hirya iyo muri Congo, reka njyewe mbe nyiretse. Nibarize kubazima bafatwa imbumbe uko bakabaye bakavuga. Uwapfuye yarihuse nukuri, twebwe abakiri bazima, muri uru Rwanda dufite ingorane zikomeye, ngo ugusurira ntumusurire akwita ikiburannyo nimpamo; none Congo nikora nkuko wakoze, abanyarwanda turajya he? 

Abakongomani bari gupfa,  abava mubyabo  nibenshi cyane birenze ubwenge ubu dufite. Nimutubwire nk’abanyarwanda inyungu u Rwanda rufitemo, ibitari ibyo njyewe ntabwo turi kumwe, ariya maraso ntambazwe. Ubu muraje muvuge ko nta bwoba mwe mufite, ngo ubwirinzi burahari, ngo za Missiles mwaraguze muradepa, ngo hari amasasu mwaguriye gusama andi, za Burende nibindi byinshi by’amafuti!

Kandi imana iyo irakaye, igahaguruka ku ntebe imwe yimbabazi tuvuga, ibi byose byaka nk’amashara, igihugu cyose kikaba itongo nimpamo.

Mujye mwumva umuhanano Rwanda niwowe ubu mvuga niwowe mbwira, ibyo nkumvaho byadutura mu makuba, ngo wenda urebe uko ugabanya abawe udukize umuriro, wuburakari bukaze, kuko Imana ihagurutse maze u Rwanda rukabona! 

Akebo mwapimishije mukakuzurizwa karindwi ndetse karenga. Nta kitagira inyungu, ejo hazaza h’umunyarwanda ni habi cyane ndabivuze, ntacyo gukora dufite kuko amazi yarenze inkombe nukuri, ntabwo yaba akigarutse, buri wese asenge uko yemera, nta buhungiro dufite, uretse Imana yo mu ijuru, izarokora abakwiriye kuko ariyo yaturemye.

Ndumva Congo ibara amabombe wowe Rwanda umaze gutera hakurya aha muri Goma, ese aho ubikora wibuka ko nabo bayagusubiza maze Gisenyi nayo ikumva akaga abakongomani babayemo? 

Reba impunzi zandagaye kuri Goma, wowe ushaka ko zishira zose zishwe n’inzara ufungafunga amayira. Nta mubyeyi uruta undi uzage utekereza ibyo. Kisekedi yaravuze ngo ntakibazo adufiteho ndivugira abaturage, ngicyo ikiduhagaritse, ariko Rwanda wowe aho i Congo urimo uratsemba abaturage rwose ntakurobanura!

Iyi genocide uri gukora, nimara kuguhama nitwe tuzagira ingaruka zurwango rudashira.

Congo ni abaturanyi,  Rwanda niba udahindutse, iby’ubumuntu i Congo bizagabanuka kandi ntakidashoboka,  hari ubwo wakoma imbarutso tukisanga mu muriro. Ibi si amakabyankuru, ejo hazaza h’umunyarwanda njyewe ndabona ari habi!

Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *