Igitondo cya Tariki 27/03/2024 mubice by’imisozi ikikije Sake cyaranzwe n’urwamo rw’amasasu y’imbunda z’ubwoko butandukanye yumvikanye kubwinshi kuva Saa Cyenda za mugitondo 03/h00 iyi yari Opération Ruhumba ngegera yakozwe na FARDC n’abafatanya bikorwa bayo. Aho RDF/M23 yahakubitiwe nkiz’akabwana k’imbwa kaneye mucyarire cy’inka .

Imirwano yahagaze mu ma Saa 09h00 nibwo amasasu yacecetse FARDC icyura umuhigo utubutse kuko hafashwe mpiri abarwanyi ba RDF/M23 benshi babonye ntaburyo bafite bwo kwirwanaho. Nyuma yo kubona ko bene wabo bashize bapfa bo bakamanika amaboko ngo aho gupfa none wenda bazapfe ejo. Sake iyi tuvuga none RDF/M23 zirayishaka ndetse zirayirwaye ariko ubaze intumbi zimaze kuyigaramaho wakwibaza ikiyirimo gituma RDF/M23 bakomeza gupfa nk’ubushwiriri kandi bagakomeza kuza basa nkababa batazi ibyabaye kubababanjirije.

Ningombwa ko FARDC ikomeza umutsi kuko umugambi nyakuri wiyi ntambara ni ugukora igihugu gishya kabone niyo u Rwanda na Uganda UPDF/RDF abasirikali bari bafite iyi ntambara yubura bapfa bagashira Kagame na Kaguta bo ngo ntacyo baba bahomba kuko bazi neza ikirimo.

Aha rero niho abakongomani bagomba gusobanukirwa maze FARDC ikarema igisirikari gikomeye ubutaruha kandi ikarasa ubudahusha, kuko nubwo UPDF/RDF baza kubwinshi ntibazapfa ubudashira ukorora acira burya aba agabanya.

Courage FARDC courage WAZALENDO ubumwe niryo tara ry’urugamba mukomere
Jean Ndindabahizi