Tariki ya 11/03/2024 ahagana mu saa 04h00 za mugitondo, ubwato bw’abacuruzi bwavaga Igoma bwerekeza Ibukavu, bwashimuswe n’ingabo z’ u Rwanda zirwanira mu mazi zibujyana ku nkombe z’icyiyaga cya Kivu mu Rwanda ahitwa ku Nkombo. Ubu bushotoranyi bwaje mugihe ibinyamakuru byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bitangaza ko ikiyaga cya Kivu kiri gukoreshwa na FARDC mukuvana ibikoresho Igoma bijyanwa Ibukavu cyangwa kuvana abasirikali Ibukavu bajyanwa Igoma.
Ubu bwato bw’abacuruzi bukaba bwarashimuswe muri ubwo buryo aho u Rwanda rwibwiraga ko ubwo bwato bwaba bupakiye ibya gisirikali cyangwa abasirikali. Umutego wabo rero urasa nutarabahiriye mbese wafashe igikeli mu gihe Inkotanyi zibwiraga ko zirobye ifi ya rutura.
Gusa si ubwambere RDF yari ikoze igikorwa nkiki kigayitse cy’iterabwoba, kuva FPR INKOTANYI yajya k’ubutegetsi mu Rwanda kuko no mu 1996/1997 ubwo muri Zaïre hari Intambara yambere u Rwanda rujya gusenya amakambi y’impunzi z’abahutu no gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu. Icyo gihe u Rwanda rwashimuse indege yo mubwoko bwa Bowingi 707 ya Zaïre yagombaga kugwa IKAVUMU nyuma igushwa kukibuga k’indege Ikamembe. Aho yagumishijwe igihe kirekire ikaza gusubizwa Zaïre nyuma intambara irangiye Aha umuntu yakwiyumvisha umugambi nyakuri uba ugambiriwe mubikorwa bibi nkibi, kuko nubwo République Démocratique du Congo igenda bukeya kubw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi ariko k’uruhande rw’u Rwanda bo ntacyo baba baduhishe kuko ibi ninko kugerageza gukangura intare isinziriye kandi mubyukuri wirengagije ingaruka mbi byakugiraho.
turibuka kandi umwaka ushize ubwo nanone abasirikali b’u Rwanda RDF barasiraga indege y’intambara ya RDC mu kirere cya Congo ubwo yari ivuye kurwana na M23/RDF muri Ruchuro mugihe rero iyo ndege yarimo yegera ikibuga cya Goma ingabo z’u Rwanda ziyirasa ibaba.
Ukwanga atiretse agushozaho Intambara