Iyi niyo Génocide nanjye nemera.
Aho ingabo z’igihugu zihaguruka zikajya kwica abaturage bikindi gihugu mu maherere nkaya, kuva mumpera z’ukwezi kwa 10 mu 1996 kugeza uyu munsi, ingabo z’u Rwanda RDF Inkotanyi zimaze kwica abaturage b’abakongomani bari hejuru ya miliyoni 10 000 000. Rapports nyinshi zarakozwe ariko zirabitswe hirya no hino m’utubati twimiryango mpuzamahanga.
Ibi biha imbaraga Kagame Paul n’ibyegera bye, uyu mwicanyi wabigize umwuga akabikora uko ashatse, igihe cyose ashakiye mu kwica abanyekongo bo m’ubwoko bw’abahutu, abashi, abahavu , abatembo, tutibagiwe abakobo n’abandandi bose bo muri Sud -Kivu na Nord-Kivu, ninako byakomeje kugenda ubwo ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye burema bukanakoresha imitwe itandukanye no mu bihe bitandukanye mukwibasira abaturage b’igihugu cya CONGO RDC, muri iyo mitwe twavuganye nka CNDP.
Biteye agahinda ishavu n’umubabaro utagira igipimo, kuko ibiganiro byose byakozwe u Rwanda rwigiraga nyoninyinshi rugahakana uruhare rugira muri ubwo bwicanyi bwibasira inyokomuntu,u Rwanda n’abayobozi barwo bashyize imbere imishyikirano igamije gucengeza ingabo z’ u Rwanda mu gisirikari cya CONGO RDC, iryo vangwa ry’ingabo aho gutanga umusaruro w’amahoro ukaba umwanya wo gucengeza umwanzi kuva muri Kivu zombi kugera Ikinshasa. Ibi byatumye ubwo aba bagome bahinduraga izina bakiyita M23 byaragoranye kubarwanya bibafasha gufata umugi wa Goma, aho baritaguye inzira karengane zitagira ingano, sinakwibagirwa ku takılı ya 29/11/2022, abiciwe Ikishishe ya mbere na Bambo bishwe nizo nkoramaraso.
Ubwo bwicanyi bwibasiye, abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu, izo nkotanyi ziyoberanije zikarimbagura abakobgomani nta mpuhwe, ibyo ni amateka atarasaza kuko abarokotse bakiriho bakaba babyivugira. Ubu RDF/M23 aho ifite irakora amahano irigisa abagabo n’abasore, yinjiza urubyiruko rw’abakongomani mu gisoda cyayo ku ngufu, ibintu birangira byongera imibare y’abicwa mu byukuri ari inzira karengane zitagira aho zihuriye n’intambara RDF ishora kubutaka bwa RDC.
Mu bwicanyi bwa Kishishe, Leta ya RDC, yatanze icyunamo cy’iminsi 3 none murebe kitageze no kumezi 8 bongeye kwiha inkumbi IMWESO aho bateye bombe ya mortier 120 mubaturage igahitanamo 19 biganjemo abagore n’abana hagakomereka 27, aha IMWESO kimwe na Kishishe hatuye abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu nibo cyane bibasirwa n’amarorerwa nkaya nkuko biri muri Gahunda ya FPR INKOTANYI.


Iyi niyo Génocide ikwiye kuba ubu yamaganwa n’isi yose. Niyo Génocide iri gukorwa mubyukuri yaranateguwe nkuko bigaragarira buri wese n’ibimenyetso bibyerekana.Twese rero ni duhagurukire kurwanya akarengane maze umwanzi w’akarere abure amajyo.
Jean Michail NDINDABAHIZI