Mbyutse none nk’umushishozi
Ndabona intambara itera intambwe
Uko bukeye iva mu magambo
Ibyo gusakabaka nibicike
Ibyo gusahura biyoyoke
Congo yubu ifite indi sura
Sinka Zaire imwe duheruka
Aho kuva Uvila kugera Kinshasa
Twahagenze nkabajya iwacu!
Tubaze amezi ni nkumunani
Iminsi itageze no kumwaka
Ubaze ibitambo ni nk’umutonyi
Ubaze ibyubu turi guhomba
Nuko atari twe tubabyara
Nyamara ba nyina barahombye!
Tuzarwana uko biri kose
Ndabona ntamahitamo yandi
Gusa gutsindwa byo ndabiruzi
Nubwo intwaro dufite none arizo nyinshi
Ingabo kandi bikaba aruko
Turi gutakaza bidasanzwe
Kandi impamvu ndabona aruko
Ngo igisambo kigira iminsi
Nyamara kandi hakaba umunsi
Uba nyamunsi bakakinyata!
Muzee rero reka nkubwire
M.7 niwowe mbwira
Wowe watangije uyu mushinga
HimaTutsi niyo nkubwira
Nako nkwibutsa ndibeshye!
Duterwa inkunga na Genocide yo yaduhaye kugira ijambo
Tuba ikirenga aha mukarere iby’akarengane bitarebwa
Twica dukiza uwo dushatse
Ni wowe nkesha Ibyo mfite byose
Uri nka Data muburyo nyabwo
Mba ndoga data Rutagambwa
Reka nigarukire kurugamba
Urwo twarwanye maze gutsinda
Ntari mu mwobo ndi mu rugwiro
Aho twirengeje Marishali bitatugoye
Muzee Kabila yadukebuka tukamukebanya
Ubu ndareba Iherezo ryacu ribaye umwaku
Uyu musivile turamucika tunyuze hehe?
Ko afite ubwenge buruta ubwacu
Akaba akunzwe kuburyo yongejwe indi manda twebwe izacu ziri gusozwa
Muri iyi ntambara Kisekedi turamukizwa Niki?
Ibyitso byacu yarabitoraguye arabitsemba
Mu manama aradutaranga ubutaruhuka
Mu minsi yambere twarihutaga ibyo urabizi Bunagana_Kiwanja_Lumangabo na Kibumba! Politiki ye iratugaragura iratuganza
Ntabwo mbeshya idukoma hasi
Goma tuyibura tuyireba twimanukira iyishyamba
Bambu, Kishishe, Kibilizi
Turakimirana duca Kichanga
Tugana Lubaya ngo turebe ko twahabona ikirombe
Tuhakubitirwa iz’akabwana tuhata ibitambo tuhava nabi
Mushaki ,Karuba turatura
Gufata Sake ariwo mugambi FARDC itubera ibamba si ukuturasa baradutsemba simbabeshya turahashiriye
Hazajya urwibutso rw’amateka mu ntambara zo muri Congo!
Kuko inkona n’inkongoro byahatuye Kubera intumbi zabantu bacu (M23/RDF+UPDF) mvugana intimba kuri uyu munsi
Ku maso Sake turayireba mu mitima kandi turayishaka
Ntacyo tutakoze ngo tuyegukane burundu
Ariko abacu imaze gutwara babaye benshi biraturenze
Abapfu sinzi umubare wabo
Kereka ngiye mu ma raporo
Abagatuye ni ibihumbi
Iyi ntambara idusize hanze no mu bukungu dufite akaga
Ndabona ibintu bimeze nabi
Aho bukera turabebera twerekeze iya Sabyinyo sinzi wowe uko ubyumva!
Birabe ibyuya ntibibe amaraso!
Kagame Paul ko ugize ubwoba?
Wabivuze neza ndi papa wawe
Ibigwi byanjye ndumva ubizi
Ndaje rero nguhe morality
USA yatwemereye umusada uburengerazuba bw’isi bwose sinkubeshya sinakubwira
Yaba intwaro n’amafaranga
Ntakizabura ndakubwiye
Gusa abasirikali ni abacu
Turi gutakaza ntubeshya ariko wibagiwe ikingenzi ngira ngo nkwibutse muri uyu mwanya
Kuba Perezida birahenze, uba uri murumuna w’Imana kuko abantu bose utegeka, iwawe uba ubafite mu kiganza
Tegeka ntegeke rero
Ingabo zose zerekeze Iy’urugamba kandi twangaje ubudasiba
Abasore sitwe twababyaye
America nabafatanyabikorwa bayo
Bifuza ko Congo imera nka Ukraine
Nirwo rugamba turi kurwana
Aho tuzafata ni ahacu ntakuhasubiza
Ibyo urabyumva
Urabe wibuka sho Ruganzu yageze hose tugomba kwiyongeza nahandi
Congo ureba ikaba ubushwangi
Iyi gahunda kandi iri kumusozo
Ibya Sabyinyo ubishyire hasi
Gusa dutsinzwe byaba umwaku ninabwo bwoba mfite uyu munsi
Kuko FARDC mbona none,yatugamburuza tukamwara
“Birabe ibyuya ntibibe amaraso”
Afurika yose itaduha amenyo
Abo tuyobora bakatwanga
Maze bo bazungu batubeshye bakaturutsa Ibyo baduhaye
Congo rwose iradutamaje
Ibi byose tubona none ntabwo twigeze tubirota tuzabimenya ejo haza
SADEC yinjiye mu mirwano
Tuzahanyanyaza turebe
Nibyanga kandi nabwo tubereke mukirenge
Aho tazaca Aho tuzanyura niho ntazi
Uko twageze Kure cyane kuhikura bizatugora
Birabe ibyuya ntibibe amaraso
Iyo ni ishusho y’urugamba nk’umushishozi igishushanyo njye nshyize hanze.
Ndindabahizi