Génocide ndavuga ibyago,
ndavuga akaga,
ndavuga ishyano ryagwiririye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Naho génocide ngo yakorewe abatutsi?
Iyi iragatsindwa nyuma yaha irakajyana na beneyo,
Imvugo nkiyi izana amatage,
Isiba amateka izana amateshwa ateye ukwayo,
yabaye ikamba bannyigira bayinigirije,
icyo kibi cyabo nicyo barisha mu banyarwanda ngo nta bwoko, nyamara amagufa ngo ni abatutsi.

Ariko Mana yahanze u Rwanda kuki ureka umwanzi yidegembya umwaka imyaka ingana uku nguku ?
yiba yica ubuzima bwacu nk’abanyarwanda ese nta gaciro bukigira?
Mana niba ari wowe Mana yaturemye, imanza zacu ukaziha umwanzi ngo azikize,
Ubutabera abanyarwanda dukeneye tukiri mu isi y’abazima,
tuzaburonka bunyuze hehe?

Aha mu Rwanda niba umwicanyi ariwe wicaye ku ntebe,
Gacaca ziracabiranya, ubucamanza ntibukora,
ukuri kwahabuze inzira,
inzigo yuburura umuzi
kandi izingiro uribona,
ese Mana ko mbona u Rwanda kuri ubu ruri nk’umuriro,
Abanyarwanda tururimo yaba ari puligatori?

Niba abacu barapfuye urwo baseka Mana kandi ntibanahambwe ngo babore,
Abandi benshi bakaba buzuye gereza,
Abandi baraheze nzira bagemura, Abahunze batavugwa,
Nabo ubwabo batavuga kuko bihishe umubisha,
Uhora ashaka kubamarisha iyo Génocide ubwe yeteguye akayikora, nubu kandi igikomeje.

Ndabaza Imana mu butatu, Abanyarwanda mu butatu natwe twemera nta hinyu.
Ese Mana aka gahinda k’abanyarwanda ukabona ute? Ushobora byose nta hinyu,
kuko imbaraga uzifite,
nubwo abenshi twihebye,
kubera imbaraga tubona,
wahaye umwanzi udutegeka, abanyarwanda mu butatu twarasenze nukuri.

Tuzi neza ibyo wavuze
k’u Rwanda rwacu n’abanyarwanda,
kubazakira iyi ngoma nubwo tubona ari bake,
ikizere kirahari ibimenyetso ndabibona,
Ikinyoma kirimbuzi “Génocide” itugeze aha,
Rwose kenda kurangira ukuri kukajya ahabona,
Abanyarwanda twarapfushije turapfa,
Ndetse dupfa duhagaze,
Ndabivuga nkuwemera,
kubw’inganzo wambitsemo nkabisangiza ngo bisagambe mubihebye,
Ni ihumure waduhaye mbere yuko ibi bibaho,
Kandi ugenda uvugurura ngo utumenyeshe aho bigeze.

Abakuzi n’abatakuzi wowe Mana I
Igena ibihe,
bazibonera n’amaso ugutsindwa kw’abakurwanya,
Maze indaro z’abazimu izi nzibutso mubona,
zibe amateka amagufa ashyingurwe mu itaka,
Tujye twibuka itariki imwe nk’inyabutatu Gatwa, Gahutu na Gatutsi.
Mu rukundo tuzahabwa n’ubutatu butagatifu bwo mu ijuru
Ni itabaza ritazima, urumuri rw’amahoro ku banyarwanda bemera,
Bapfukamye ubutaruha
Basaba Imana nyir’Ijuru ngo idukure mu makuba.

Ibi kandi ni umwijima w’urupfu,
Kuri bamwe bimitse abazimu,
ngo ubuzima bwacu buzazime
Iryo Joro ryo gukizwa,
Imbaga nyamwinshi itegereje rizaba ijoro ry’amarira, kubatoneshejwe n’ingoma izaba Irimo kurimbuka,
ya Mana ya Aburahamu/Izaki Ndetse na Yakobo,
niyo Mana abanyarwanda dutakira umutabazi nshyize imbere uzira imbereka bibaho,
ntiyadutaye kirazira kuko yanga akarengane.

Azi neza imvo n’imvano yibyabaye kubanyarwanda nukuri,
nta numwe mubapfuye cyangwa umwicanyi numwe atazi kirazira haba i Rwanda no mu mahanga kuko Imana dutakira,
niya Mana Ibera hose icyarimwe ireba byose igaceceka kuko ikintu cyose igiha igihe.

Inyito nkiyi ya Génocide na Gouvernement y’ubumwe,
ntiwapfa kumva icyo bihatse
byari ngombwa ko igihe nkiki tukimara,
utaba amateka arimirije
ngo abanyarwanda barahumye igihe rero ni mwalimu FPR niwowe mbwira.

Ubu isi yose irakumenye Ntawe usakuje muri twe,
wowe ubwawe aho wakandagije ikirenge ugenda uhiga abagucitse ngo ubamare,
nabo bahunga ubutaruha
hahandi amaraso yacu yamenetse, imonyo n’inyo zikarya abacu zikaruha
Ifi n’inyanja ntavuze inkona n’inkongoro,
Ibyo byose biragushinja ubugome ubitse butapimwa.
Uretse Imana izakubaza Ibyo wakoze,
Ibyo wahigiye ikaguhigika udakoze nabimwe wahishe abantu buntu tutamenye
byose Imana irabifite kandi ugomba kubyishyura.

FPR INKOTANYI
imyaka wamaze wibuka
ariko utwubikaho urusyo
wowe ntabwo uzibukwa bibaho, ubuziraherezo uzavumwa kubw’ibikorwa wakoze,
niwowe Soko yibibi byose byose navuze aha.
Washenye ikigega cy’ubumwe ngo ukunde wubake inzibutso,
isaha yawe yageze.
Urabyina ugenda nimpamo,
Urimo wibuka ubwanyuma,
nanjye ngukurikije ivu
urakagenda mahere nk’amahembe ya nyakabwa.

Ntabwo nsezeye umusizi nejo haza turi kumwe ni Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *