Izi ni imbaraga zidasubizwa inyuma, kuko nyine ziba ziziye igihe,  zikakirwa n’abazikeneye, bakazikoresha ibyo zigomba gukora, bityo ntibazipfushe ubusa. Ndashima cyane Abakongomani bahagurutse bakigaragambya,  bakicwa ariko ntibacogore, ubwo bari bamaze kubona neza ko Perezida Joseph Kabila yifitemo kugundira ubutegetsi kandi arimo umuyoboro uyogoza igihugu.

Imbaraga za rubanda zahagaritse ubushake bwe bwo kongera kwiyamamaza, nuko hiyamamaza abandi we atarimo. Ndashima kandi Perezida Kisekedi wahawe ubutegetsi nabifuzaga kumukoresha mu muyoboro wabo ngo asubukure ikivi Kabila atari yushije, maze yamara gushishoza agatera utwatsi izo ndahaga zasahuye Congo ubutaruhuka, we agahagarara kigabo mu mwanya we. Akarengera inyungu zabakongomani abereye umuyobozi nta mususu, nubwo yari azi neza ko ashobora kuba yabizira, nkuko Kabila Laurent Désiré(Muzee) yabizize.

Kisekedi rero ibi  byamuhesheje kwegukana  Manda ya kabili mu buryo nyabwo buzira uburyarya abikesha kwerura akabwira abakongomani, ndetse n’isi yose muri rusange ko intambara igihugu ke kirimo atari M23 yamuteye ahubwo ari Ingabo z’u Rwanda RDF zihinduranyije zikambara umwambaro wa M23, uko kuri nubwo kwari gusanzwe kuzwi nuwa mubanjirije, we kukuvuga byateye ingabo z’igihugu cye  akanyabugabo maze nubwo zari zarasesewe bikomeye zihagarara bwuma muri urwo rugamba mubyukuri rutari rworoshye na gato. Kubera nyine ibyitso byinshi byari byicaye mu ngabo! Bimwe birafatwa birafungwa ibindi biricwa urugamba rurakomeza! 

Abo yanze gukorera bihutiye kumufatira embargo ngo bamufate amaboko atsindwe vuba na bwangu, akoresheje ubwenge bwe n’umutimanama ukunda igihugu aca mu idirishya akomeza kugura intwaro, babonye ko bakora ubusa embargo bayikuraho. Ndashima kandi abakongomani kuri ubu bahagurutse bagatera ingabo mu bitugu Perezida wabo Kisekedi, aho mu myigaragambyo i Kinshasa nabo bavuze nta kurya iminwa bakerekana ubufatanya bugome bwa America nabandi basahuzi bakorana.  Aho beruye bakerekana ko u Rwanda rutahangara Congo ahubwo rwatumwe nabo akaba ari nabo batanga intwaro zo kurimbagura abakongomani nkuko bimeze ubu.

Ndabashima kandi ko batatinye ONU yahumirije imyaka n’imyaniko abakongomani bayipfira mu maso ikicecekera bityo igihe kikaba kigeze, ngo bose bahambirizwe, abakongomani bazapfe cyangwa birwaneho, abo bashinyaguzi badahari. Nubwo hari undi mwanzi wihishe uhwihwiswa ariko utaratarangwa “UGANDA” birazwi neza ko ahari nkuko ibimenyetso byo kumirongo yimbere kurugamba bibyerekana igihe kirageze ngo FARDC yambaye imbaraga kubwibyo byose navuze haruguru ikubitire hamwe abaje kuri Terrain nkuko nubundi irimo kubikora kuko umugambi wabo bagome wo kurimbura abahutu n’abandi bose basa nabo Kagame na Museveni biyemeje ugomba kubasama badasamuye ayo bapatanye, dore ko uretse ibyo byo gutsemba abahutu bavuga ko bababangamiye, muri Congo bari bahakeneye amabuye y’agaciro, ndetse n’ubwatsi bw’inka zabo, kuribo ibyo ntibijya bisigana birajyana.

Igihe rero cyageze ngo Intambara Museveni na Kagame bamazemo imyaka 34 bamenamo amaraso y’inzirakarengane mu karere k’ibiyaga bigali, ishyirweho akadomo abahatuye bishyire bizane mubusabane buzira ubusumbane n’ubusahuzi.

Ndindabahizi 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *