Ingabo z’u Rwanda RDF/M23 niza Uganda UPDF zimaze iminsi zarigaruriye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rubaya
Ku cyumweru taliki ya 21/07/2024 saa kumi za mugitondo bazindutse bafunga inzira zose zinjira nizisohoka mu mugi wa Rubaya, maze batangira igikorwa cyo gufata abana b’abahungu, abasore n’abagabo bakiri bato inzu kuyindi maze bose babarunda mu gipangu cya Hôtel Guest Hausse aho Rubaya,m mugitondo kare kare babapakiza ikamyo zo mubwoko bwa FUSO enye 4 zibajyana zinyuze mu muhanda ugana Mushaki/Kichanga/Kiwanja zibajyana Chanzu, aho bagiye kwigishwa ibya gisirikali kumbaraga cg kugahato. Ikibabaje kiruta ibindi nuko muri abo bafashwe harimo abana b’abanyeshuli mu mashuli abanza nayisumbuye bo mubigo byose biboneka aho Rubaya kuva kumyaka 12 kuzamura ndetse n’abalimu babo.
Ababyeyi baratabaza imiryango mpuzamahanga nka ONU na société civile n’amatorero yose, gukoresha imbaraga zose bakamagana ibyo bikorwa bya M23 nabafatanyabikorwa bayo byo kwinjiza abana mu mutwe w’iterabwoba wa RDF/M23 ifashwa n’u Rwanda na Uganda kuko M23 ntaho itaniye na Boko Haramu nkuko byemejwe na Rapport y’intumwa z’umuryango w’abibumbye yasohotse mu kwezi kwa 5 kwa 2024. Abaturage ba Rubaya baboneyeho kwibutsa gouvernement yabo i Kinshasa n’ubuyobozi bwa Gisirikali muri Kivu y’amajyaruguru ko badakwiye kwita ku macenga yabanyamerika n’imiryango mpuzamahanga ibasaba kuganira n’u Rwanda cg M23 kuko ari amayeri yo kwisuganya ngo babashe gufata umugi wa Goma, maze batangaze ubwigenge bwa Repubulika ya Kivu kuko aricyo baharaniye kuva mugihe cya AFDL/RCD/CNDP/M23 ya mbere na M23 ya kabili ariyo duhanganye nayo ubu.
Ntitwahwemye kubamenyesha amakuru y’abana bato bagiye bafatwa kungufu nabo bicanyi biyita M23 bakabinjiza mu gisirikali cyabo mu mugambi mubi wo kurimbura abakongomani sinarangiza ntabwiye abakunzi ba IKAZE IWACU ndetse n’abanyarwanda n’abacongomani muri rusange ko ibi byabaye muri Rubaya aribyo bikorwa kuva ibunagana Kiwanja /Ruchuro/Masisi yose/Kibilizi/Kanyabayonga na Miliki. Mbese aho RDF/M23 yigaruriye hose umugambi ni ukwisasira abakongomani kubwinshi cg urubyiruko rw’abahungu kuko aribo Congo yejo haza. Ibi kandi birasa neza neza nibyo FPR/INKOTANYI zakoze mu Rwanda kuva 01/10/1990 kugeza 04/07/1994 uretse ko ho abahutu zarabicaga abatutsi bakaba aribo bajyana , Congo ni nini kandi ifite amoko arenga 400 ubanza ariyo mpamvu bakeneye abasirikali benshi bo kuyirwanya bakaziyicirwa n’urugamba.
Ni ugusenga cyane Imana iri kuruhande rw’abakongomani nta shiti bagomba gutsinda iyi ntambara uko byagenda kose.
Ndindabahizi