Mu mugambi rusange wo kurwanya umuco wo kudahana, cyane cyane mu gushyikiriza ubutabera abagize uruhare mu bitero no mu bikorwa byo kwibasira inyokomuntu byibasiye igihugu imyaka n’imyaka, leta ya Congo yashyizeho itsinda ryihariye ry’ibijyanye n’ubutabera mpuzamahanga. Urukiko rw’ubutabera rwa EAC kimwe n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu bwashyikirijwe ibirego kugira ngo bizasuzumirwe mu rubanza ruzaburanishwa mu ruhame.
Leta ya Congo imaze kugira aho igeza uwo mugambi, kuko Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu rugiye gutangiza urubanza mu ruhame ruburanisha u Rwanda ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu kuva tariki ya 16 Nzeri 2024.

Nk’uko byatangajwe na Me Mbemba, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, uru rubanza rushobora kuzatuma u Rwanda ruhamwa no guhungabanya ubusugire bw’igihugu cya Congo, ndetse no ku byaha by’iyicarubozo ryakorewe abaturage b’abasivili no kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Hagati aho, inzego zose zishinzwe uburenganzira bwa muntu zikorera muri Congo zasabwe kwifatanya muri ibi bikorwa byo kotsa igitutu inzego zose z’ubutabera zo ku isi no mu karere, harimo n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI). Impuguke nyinshi ziremeza ko noneho urkiko mpuzamahanga ruzakira ibi birego, bishobora gutuma hasohorwa impapuro zo guta muri yombi
bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Ibi birego ntibije igihe cyiza kuri leta y’u Rwanda. Si ubwa mbere impapuro zo guta muri yombi zashyirirwaho abayobozi ba FPR.
Twibuke impapuro zashyizweho n’ubutabera bwo muri “Espange” cyangwa iz’umucamanza w’umufaransa “Louis de Bruguière” yashyizeho ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.
Ariko hakoreshejwe amayeri anyuranye, FPR n’abambari bayo babashije kuburizamo izo mpapuro.

Bamwe mu banyamahanga FPR yari yarabashihse kutera ipfunwe kubwo gudatabara abanyarwanda mu mahano yabaye muri 1994 bakaba bariguraga ,hamwe n’abashyize FPR ku butegetsi
bakoze uko bashoboye izo nyandiko baziburizamo. Ariko ubu iyo urebye usanga ibihe bisa nkibyarahindutse, amazi si yayandi kuri FPR, iyo urebye akato basigaye bahabwa kubwo gufasha inyeshyamba za M23, ubushakashatsi bugenda bugaragazwa kenshi bunenga ubutegetsi bwa FPR (nka Documentaire “Classified”, ibitabo nka “Assassins sans frontières” cya Michael Wong, na “l’Éloge du sang” cya Judi Rever…), kutumvikana hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana n’izina rihabwa ubwicanyi bwabaye mu Rwanda (Jenoside nyarwanda cyangwa se Jenoside yakorewe Abatutsi), ndetse n’urubanza rwa Rusesabagina aho Amerika yashyize igitutu leta ya Kigali kugira ngo imurekure kandi yararegwagwa ibitero byiswe iby’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda.
Ibyo byose birerekana ko FPR itagitoeshwa n’Abazungu, ku buryo izo mpapuro zo gutabwa muri yombi zisohotse,zishobora noneho kuzakurikizwa.

Mahame Phillipe

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *