Imishyikirano imaze iminsi ibera i Luanda muri Angola yagiye ibamo ubutiriganya cyane, aho intumwa za Congo zagiye zigaragaza ko zitakoze ibyo zari zatumwe. Nibwo umutwe FDLR washizwe mu majwi basa nkaho bumvikanisha ko ariwo nyirabayazana w’ibibazo bihari, banasaba ko wagambwaho ibitero. Ariko nyuma y’iyirukanwa rya Serge Tshibangu Kabeya Intumwa nkuru y’uwaruhagarariye Prezida wa Congo Felix Tshisekedy kuya 30/08, ibintu byasubiwemo, bisa nk’ibihinduye isura, umugambi wo kurwanya FDLR Leta y’u Rwanda yashyiraga imbere ukaba waratewe utwatsi.

Hari habanje, mbere gato, inama yabereye mu bwiru ihuza abakuriye inzego z’ubutasi za congo n’u Rwanda, tariki ya 29 n’iya 30 Kanama muri Rubavu, bemeza ko ingabo za RDF zigomba kuva muri Congo n’inyeshyamba za M23 zikajya mu bigo byazigenewe mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ariko Leta y’U Rwanda ikavuga nayo itavayo FDRL itagabweho ibitero ngo bayirandure.
Ubwo icyaje kuvamo bemeranyije yuko FDLR izagabwaho ibitero iminsi 5 gusa , nyuma yaho n’ u Rwanda rugatangira gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo. Aho ukibaza niba gutanga iminsi 5 yo kugaba ibitero kuri uwo mutwe bitaba ari nko kubahakanira. Iyo ugereranyije n’imyaka irenga 20 bamaze barwanya uwo mutwe byarananiranye, gutanga iminsi 5 ni nko kutabiha agaciro. Ejo bundi nabwo, imishyikirano yarasubukuwe tariki ya 10/09 nkuko byari biteganyijwe ariko intumwa za Leta ya Congo zamenyesheje Olivier Nduhungirehe ko Leta y’ u Rwanda idakwiye kugira FDLR urwitwazo kuko nta muturage w’u Rwanda urara adasinziye cyangwa wahunze ata umutungo we kubera FDLR bagira urwitwazo mugihe Leta ya Congo ihanganye ni bibazo by’ impunzi Miliyoni 7.5 zataye ibyazo kubera RDF/M23. Leta ya Congo iboneraho gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo RDF kubutaka bwa Congo, FDLR bagira urwitwazo ibyayo bikazaganirwaho nyuma abaturage ba Congo barasubiye mubyabo.

Tubitege amaso,

Mahame Philippe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *