Mfashe uyu mwanya nk’umwigisha nubwo mbwira abafite ubwenge buruta ubwanjye, kuzuzanya nibwo buryo ubwenge nyabwo bukoreshwamo. Buri wese afate umwanya we, nkuko abakinnyi babigenza mu kibuga, bashaka intsinzi ibaha igikombe. Nta mutoza ikipe ntimenya ibyo ikora, kuko buri wese aba akina ibye. Nta musifuzi 90min ntiyashira, njyewe rero ndi kurugamba, aho nitanze bimwe bikwiye, ndwanya umwanzi undusha ibitwaro, uretse impamvu nshyize imbere, itera benshi kubaduka, ituma umwanzi abura amajyo, habaye kera ubanza ntawe uba agikoma. Ariko njyewe ndahagaze, intiganda ndi k’urugamba nukuri.
Muri uyu mwanya ndabwira abifata nk’abarwanyi, nyamara kandi ari abarwayi, bamwe b’indembe. Nukuri, njyewe rero nk’umwigisha, nta murwayi ujya kurugamba, ahubwo yinjira ibitaro. Abanyarwanda dufite ibyago bikomeye, dufite indwara zifata ubwonko, aho umuntu yumva ari kurugamba atazi ikibuga akoreraho, akaba araho avuga gusa, rimwe akarwanya abaruriho, akaba umwenge umwanzi anyuzamo ukuboko. Ingaruka zabyo buri wese arazibona, niba wumva uri kurugamba, wita umwanya ubara ibitambo, wiha iminsi urwo utashoje, ngo ubare imyaka ruzamara. Reka reka gufata umwanya mu butegetsi bw’inzozi, mu gihugu utarabona.
Niba araho ubarizwa ubu, ndakubwira nka mwalimu, nta rugamba uhagazeho, urabeshya abandi utiretse, ntuzatinda kubibona. Kuba k’urugamba bivuze iki ? Ku ikubitiro, ingabo urumva ko zirimo, nyamara twese iyo siyo mpano tuvukana. Dusabwa rero umutimanama, uduha gukunda abazirimo, mu ndorerwamo y’ishyaka.
Kubera impamvu nyamukuru itera intambara turimo, none ndaha nka mwalimu. Nta murwanyi wo guca imanza, tanga inama niko kuri ,ubundi utuze utegereze ziba icyuho aho ukibona, kandi ukore icyo ushoboye. Gira ibirindiro bihamye ntugahindurwe n’ibihe. Intambara yacu irakomeye kwitwa impunzi siko kuri, kuko waba hanze kumubili ukaba umwanzi ndetse mubi kandi abenshi niko bari.
Kimwe nuko dufite benshi mu gihugu, batatirimutse ngo bahunge n’umunsi umwe , nyamara imitima yabo ikaba idahwema kubabara igihe cyose tubabaye, kuko urugaga, n’urugamba njyewe simbiha umupaka. Aho uri hose wakora, kuba uzi umwanzi w’amahoro, ukaba urwanya akarengane, ufite ishyaka mu mutima, ukaba udatinya umutingito, no muri gereza wakora.
Hari uruhande njyewe to be ntemera, abantu bameze nk’indabo, zishashagirana umunsi umwe, ejo ugasanga zarabye, kenshi usanga batukana, aho bigiye bakajya aho, babyina amakuru nukuri, bakayaceza nk’umuziki, bene abo mu rugamba ntibarimo. Kenshi bagaya urugaga kandi bwacya bakabaza, ngo ese urugamba rugeze he? Kuki mwibagirwa vuba? Ingendoshuli twowakoze, ese zatumariye iki? Hari abahungu bahagaze ku gishirira cy’umuriro! Nta mushahara bafite kandi bafashe rugali niba udafite icyo ubaha wagabanyije ibyo uvuga, intiganda zirahari, kandi iteka zirakora, haba kw’izuba ry’igikatu mu rujojo rw’imvura, ku manywa cyangwa se nijoro, nta kuryama bahora iteka bahagaze ni ABACUNGUZI ni ukuri.
Ndindabahizi