Hagiye habaho imigambi mibisha y’ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu. Iryavuzwe cyane rigasaakara kw’Isi yose n’itsembabwoko ry’Abayahudi. Ubu rero n’ubugira kenshi ingabo z’Urwanda ziyobowe na Paul Kagame zitangije itsembabwoko muri Congo RDC ariyo yahoze yitwa ZAIRE.
Kubw’ibyo, uyu munsi taliki ya 10/5/2024, Leta ya Congo yafunguye kumugaragaro irimbi ry’urwibutso rwa Genocide yakorewe abacongomani ahitwa bo mu bwoko bw’abahutu, abazaherwaho bashyingurwa muri urwo rwibutso ni abaherutse kwicwa i Kibati muri Nyiragon Territory go. Abashyitsi b’icyubahiro bita bifite uyu muhango kuri uyu wa 10/05 barimo uwahoze ari Minister wa Leta y’America, Herman Cohen, abahagarariye imiryango n’ibihugu byabo i Kinshasa, abakuru bo muri guverinoma n’inzego z’umutekano ,uhagarariye imiryango yikiremwamuntu HRW, intumwa za UN n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi baherekejwe n’umukuru wingabo Gen.Major Peter Cyilimwami.
Nyuma yo gushyingura hakurikiyeho gushyira ibuye ryifatizo ahazubakwa Inzu yurwibutso mu rwego rw’igihugu wanasobanuye impamvu y’iki gikorwa cyahuruje isi yose mu mateka ya Congo nintambara imazemo imyaka 28.
Yasobanuye ko Leta yatoye itegeko bitewe n’ubwicanyi bwindengakamere Kagame ningabo ze bamaze bakora ntawe ubakoma imbere m’umugambi kirimbuzi wabo, ndetse namahanga akicecekera inzirakarengane ziguma zicwa ntabutabazi amahanga arebera.Byabaye ngombwa ko hiyambazwa inama ishinzwe amahoro n’umutekano ku isi yanzuye ko ibirimo kubera muri Congo byiswe genocide yabanyecongo yakozwe na Kagame bityo niko gufata umwanzuro ko inzirakarengane zahitanywe nabasirikare ba Kagame zose aho ziherereye zizajya ziruhukira muri iryo rimbi ry’inzirakarengane ahita aryita nizina “Holocaust-Congo par les Forces Armees Rwandaises”. Urwo rwibutso rukazajya rushyingurwamo inzirakarengane zizajya zicwa na leta y’ Urwanda muri Congo zose niho zizajya ziza gushyingurwa.
Ababimburiye urwo rwibutso ni inzirakadengane 35 ziherutse kugwa mubisasu bya rutura byoherejwe ningabo za leta ya Kigali mu nkambi ya Mugunga. Iryo taka riri kubunini bwa Ha 3 ni muri groupement ya Kibati hashyinguwe inzirakarengane zazize abasirikare ba Kagame mu nkambi ya Rushagara-Mugunga. Umuhango wo gusezera kunzirakarengane mucyubahiro cyazo uhumuje, Ministre wuburenganzira bwikiremwamuntu yafashe ijambo rigufi abwira abateraniye aho ko ntacyo leta ya Kisekedi itagerageje gukora ngo amahoro n’umutekano bigaruke muri Congo yiburasirazuba ariko igihugu cyabaturanyi kigakomeza kumva ko ibibazo bizakemuka ari uko hamaze kumeneka amaraso yabenegihugu mu gikorwa nk’iki yise ikiterabwoba bityo aboneraho gutangaza ku mugaragaro ko uru rwibutso rubaye umurage wa UNESCO kuko ari amateka maremare yubwicanyi bumaze imyaka igiye kuzura 30, bityo uru rwibutso rushyizwe muhantu nyaburanga hamateka yigihugu cya Congo.
Amagambo nkayo yatsindagiwe na Ministre wuburenganzira bwikiremwamuntu bwana Arbert Fabrice Puela ndetse nuwahoze ari Umujyanama mukuru wa Leta w’America Herman Cohen wavuze ko amahanga kw’itariki nkiyi ngarukamwaka agomba kuzajya aza kunamira inzirakarengane zazize Leta ya Kigali avuga kandi ko azakora buri kimwe gishoboka kubona imiryango yababuze ababo ihabwa ubutabera.
Nyuma yuwo muhango wishyingura, abashyitsi bahise bajya gusura imiryango yababuze ababo mu nkambi ya Mugunga, aho bakirijwe ibipande byanditseho akababaro kabo ko amahanga adakomeza kurebera abicanyi babo basaba ko ababigizemo uruhare batabwa muri yombi bityo abahamwe nicyaha bagakatirwa ninkiko mpuzamahanga mpanabyaha bya genocide.
Degaule NSENGIYUMVA