Njyewe nk’umunyarwanda uri mu Rwanda, umwe mubanyarwanda bakunda u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange mbabajwe cyane no kuba bagenzi banjye nk’abanyarwanda dusangiye byose  kuri uyu munsi hari bamwe bakibona cyangwa bacyumva ko  umukandida wa FPR INKOTANYI Paul Kagame akwiye kuba yakongererwa amahirwe bityo akaba yatorerwa gukomeza kuyobora urwanda. Njyewe ndabizi neza ko  ayo mahirwe tunyuze mu matora y’ukuri Paul Kagame amajwi yo kongera  kumwicaza mu rugwiro ntayo yabona, gusa nkuko bisanzwe bigenda ubu we yiteguye intsinzi izatubera intsinzwi kubanyarwanda twese.Ikazatubera igihombo kitigeze kibaho cg ngo kibe gitekerezwa nuwo ariwe wese mu banyarwanda ubu bibumbiye muri FPR INKOTANYI.

Dore impamvu umunyarwanda ushakira u Rwanda amahoro adakwiye gutora Paul Kagame muri iyi manda dutegereje gutorera .

  1. Ingoma ya FPR INKOTANYI yashenye ubumwe bw’abanyarwanda kuburyo uretse mu mpapuro ; mu mitima y’abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge biri kure nk’ukwezi mu gihe cyose FPR INKOTANYI izaba igitegekesha inkota nkuko yabikoze kugeza ubu.
  1. Abanyarwanda gutsikamirwa n’ubutegetsi bamaze kubirambirwa kuburyo nemeza ko  Paul Kagame atsinze aya matora  twatungurwa no kubona umubare munini w’abanyarwanda babaye “IBYIHEBE ” . 
  1.  Muri Politique mpuza_mahanga urwanda rukeneye Perezida ureba kure ; Perezida wakura abanyarwanda mu bwigunge bakareka kuba ba ruvumwa bityo akaba yazahura umubano n’ibihugu bituranye n’urwanda ubu umeze nabi kukigero giteye ubwoba abanyarwanda benshi .
  1. U Rwanda rukeneye Perezida ureba kure birenze Ibyo twibwira Perezida wagabanya ubucucike bw’imfungwa ziri mu magereza  Perezida wagarura ikizere cy’ubuzima mu banyarwanda kukigero cyatera abahunze urwanda gutekereza gutahuka  kuko ntamajyambere nyayo Igihugu cyageraho mu gihe gifite imfungwa n’impunzi bingana nibyo urwanda rufite uyu munsi.
  1. Imbaraga z’igihugu ni abasirikali ubutunzi Kamere bukaba abaturage n’uburezi bufite ireme, aho u Rwanda rugeze ubu  rukeneye Perezida uhuza ibi byombi mu nyungu rusange z’abanyarwanda ibi bisa nibikomeye kubyumva kuko umutegetsi mubi yica uburezi nkana ngo bimufashe gucigatira ubutegetsi bwe bubi ubuziraherezo mubihugu nk’ibi uzahasanga ubutegetsi buvuga ko bushyirwaho n’abaturage, Nyamara budakorera abaturage uzahasanga ingabo zitwa iz’igihugu nyamara zikora ibihabanye no kurinda ubusugire bwacyo uzahasanga inteko z’ishinga amategeko ngo zitorwa n’abaturage nyamara zitora amategeko atsikamira abaturage Iyo uburezi bwapfuye ibi byose se byabonwa nande ? 
  1. Muri iki kinyejana turimo Rwanda rukeneye Impinduka zifite ireme, dukeneye Perezida ufite u Rwandan n’abanyarwanda k’umutima apana k’umunwa  Perezida wubaka ejo hazaza h’umunyarwanda. Mbese u Rwanda  ruzakomeza kubaho bitandukanye no kubaka ibyiza bizajyana na nyirabyo  urugero : Libiya ya Kadhafi

15/07/2024 byaruta kwigumira iwawe bukira, aho kuzindukira kubiro by’amatora ujyanywe gutora umukandida wa FPR INKOTANYI Paul Kagame udashobora gukora nakimwe muri ibi byose nshyize hano:

  • Gutora Paul Kagame bisa no guturitsa igisasu kizarimbura abanyarwanda bitatu bya Kane byarutuye bose bagapfa 
  • Gutora Paul Kagame ninko kuboha umugozi wo kwiyahura 
  • Gutora Paul Kagame nukuba umwanzi w’abanyarwanda ubizi cg utabizi 
  • Gutora Paul Kagame nukwanga akarere k’ibiyaga bigali uvukamo utuyemo cg utungiyemo 

Gusa nawe ubwe kuba yariyamamaje nikimenyetso cyuko nta kiza yifuriza u Rwanda n’ abanyarwanda kuko ibi byose abizi neza kundusha gusa kubera gutinya ubutabera  we yahisemo gupfa aguye kubutegetsi aho kubutakaza akiriho . 

Ntakizamubuza gutorwa rero gusa aha ntituri kumwe.

 Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *