Isomere nawe!

Umwuka mubi, uruntu runtu muri RDF.

Ku mafoto ari gucicikana kumbuga nkoranya mbaga murabonamo imbunda Gen Mubarak Muganga yifotorejeho (Pakistan), Gen Jean Bosco Kazura, Maj Gen Aloys Muganga, Brig Gen Francis Mutiganda na Col Mudenge Theogen. Turabigarukaho.

Nigake cyane ubundi RDF yerekana ibikoresho by’intambara iba yaguze cg se yifuza kugura.

Kuriyi nshuro mugihe Paul Kagame yitegura ibishobora kuba kuri M23/RDF yerekanye amafoto y’imbunda zihanura indege.

Amakuru akomeje kutugeraho nuko ibyizi mbunda aribiwani kandi mubyukuri ni itera bwoba ryo mumutwe, guerre psychologique kugirango uwo muhanganye cg se nundi wese yumve ko wowe witeguye, ibi birafasha cyane mubaturage wifatiye cgse ingabo ziba ziteguye intambara.

Ibi birimo kuba mugihe abasirikare benshi muri RDF batishimiye akavuyo karimo, amagarade atangwa nabi kukimenyane, imfugwa zabasirikare bakuru, ndetse n’intambara yo muri Kongo idafitiye abanyarwanda akamaro, intambara ikomeje guhekura abanyarwanda, aho indege z’igisirika re cya Kongo zica zitababarira abana b’u Rwanda.

Tugaruke kubasirikare twavuze hejuru, Gen Kazura Jean Bosco arafunzwe, uyu mugabo numwe mubasirikare bakunzwe mugihugu haba mugisirikare ndetse no mubasivile.

Uyu mugabo yarikwifashishwa mubibazo u Rwanda rufitanye n’u Burundi ariko kubera kudashoboka kwa Kagame Jean Bosco Kazura ari mugihome, uyu mugabo aziranye nabantu benshi kandi nkuko twagiye tubigarukaho umugabo wa Ange Kagame afitanye isana rya hafi na madame Kazura, sibyo gusa hari byinshi twavuga kubandi bakomeye munzego zitandukanye mu Rwanda no hanze bafitanye isano na madame Kazura.

Maj Gen Aloys Muganga arafunzwe, uyu mugabo numusirikare uzi icyo gukora, numusirikare wakwitegwaho byinshi mugutanga morale mugisirikare, numusirikare abavuye Kurugerero biyumvagamo, nukuvuga uyu munsi Kagame kuba yaramufunze kandi yarayoboye uruhande rw’ingabo zishobora kwiyambazwa umwanya wariwowose nikibazo, mwibuke ko mbere yuko afungwa babanje kumusebya bikomeye.

Brig Gen Mutiganda arafunze, uyu azi byinshi kuko yarayoboye igice cy’ubutasi bwo hanze y’u Rwanda, afite amabanga menshi y’igihugu, ubu yamaze kuba umwanzi wa Kagame, gufunga umusirikare nkuyu wabaye cyane munzego z’ubutasi n’umutwaro uremereye kuri Kagame Paul, bivuze ko niba atamwishe arikibazo kubutegetsi bwe.

Colonel Theogen Mudenge muriyi minsi yasubijwe muri gereza, uyu musirikare wahoze ashinzwe umutekano wa Pasteur Bizimungu ikitwa gereza arakimenyereye, numugabo uvindimwe na madame wa General James Kabarebe.

Colonel Mudenge yumvikana bya hafi na mushiki we kuburyo madame James Kabarebe yigeze guhungira muri Canada kubera umwiryane wahoraga munzu by’umwihariko ifungwa nitototezwa rya hato nahato rya musazawe Col Mudenge.

Gen James Kabarebe n’umwe mubasirikare rukumbi Paul Kagame yizera, kuba uyu munsi Mudenge yongeye gusubizwa muri gereza bivuze ko James Kabarebe nawe munzuye bitameze neza.

Muri prison za gisirikare hafungiyemo abasirikare benshi batazwi nabandi bazwi bari bakenewe cyane muribi bihe mwene Rutagambwa agezemo.

Kuba duhisemo abo bagabo suko twirengagije ibindi, haribyinshi cyane, urugero affaire y’Abakono irimo abagogwe bavugwa cyane muri M23, abategetsi ba gisirikare na gisivile bari muriyo dosiye ndetse na Colonel Jomba uherutse gufungurwa akaba asabwa kuba hafi ya Corneille Nangaa wamaze kwiyomeka kuri M23. Mbese M23 ubwayo nayo yasenya ubutegetsi bwa Kagame.

Hari affaire zabandi basirikare benshi bafunzwe, ndetse nabakadire ba RPF Inkotanyi batishimiye imitegekere ya Kagame.

Hari ikibazo kitoroshye kubutegetsi bwa Kagame aho umugabo twakunze kugarukaho witwa Ambasaderi Richard Eugène Gasana gikomeje kumunga ishyaka rya RPF Inkotanyi ndetse no muri RPF Inkotanyi.

Mugihe Kagame yitegura guhangana na SADC hamwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi abanyarwanda mwitegure ko imbere haduhishiye byinshi.

Nakataraza kazaza !

Umusomyi w’ikaze iwacu

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *