Mfite intimba nk’umunyarwanda uvuka i Rwanda, ukunda u Rwanda n’abanyarwanda. Abanyarwanda mfitiye intimba nibabandi Intambara yasize ahaga .

Bamwe bikoreye udusambi ; abandi bikorera agahinda k’abanyarwanda ; kaba umusaraba batitura ngo baruhuke.

Mfite intimba y’abanyarwanda u Rwanda rwanze bitagerurwa Nyamara kandi njye nta mpamvu mbona yo kwangwa ,nta nzigo yaba inzitizi mu rugendo turimo twese. None Rwanda niba utwarwa na Nyamunsi ikunda amaraso nk’ikirondwe, ninde uzagushitura uwo mutindi ngo abanyarwanda bagire ituze ? 

Niba utegekwa n’intare , igomba kwica abanyarwanda ngo ikunde ihaze umuryango wayo, amahoro ugombwa nuyakugomwa uzayatunga aturutse hehe?

Mfite intimba kubona u Rwanda ruba amabagiro y’ibibondo ababyeyi bibarutse bagoka, kwica abantu ukaba umushinga ukorerwa Inama, igafata umwanzuro maze abanditsi rapport bakoze zikabikwa, ngo hage huzuzwa buri ngingo ntayo isimbutswe, nawe wumve!

Mfite intimba nk’umunyarwanda wabonye u Rwanda amahoro ahinda, maze agahungabana nyareba, umuntu wese azira uburwayi cyangwa impanuka twese tuzi, maze umuntu agakora yumva afite ejo heza, imirimo kandi akora uwo ashaka, ntawe ubangamira rubanda.

None Rwanda niba Leta ariwe mujura, akaba umwicanyi wabo ashinzwe, akaba umurozi , ibibi byose tuzi mwisi, Leta zindi ziba zirwanya ngo abahatuye bahumeke, iwacu i Rwanda ikaba gahunda Leta igenga ikagenzura ngo igende neza, abanyarwanda ese ubwo murumva tutaragowe ? 

Mfite intimba nk’umunyarwanda uri mu Rwanda, aho buri munsi buri gitondo ku mihanda haba hatoragurwa imirambo, izize amafuni, isogoswe ibyuma, iyo mu mbwega iri kuzezera mu nzuzi no mubiyaga yo ntibarurwa ; ubu umunyarwanda arabara umunsi aruko bwije, akabara Ijoro abona rikeye.

Nk’umunyarwanda ndi ku nkeke, ntabwo ndyama ngo nsinzire, mbunza imitima nkabura iyo njya, ntekereza ko no hanze iyo mu mahanga umunyarwanda adasinzira, kubera Leta ifite amakipe mu isi yose akorera inote zitubutse, mu kazi nkako ko kubahiga.

Ubwo nange mpebera urwaje ngapfa gutura ariko ndatuje, ntegereje umunsi kuko isaha aba ari isaha, ukabona baraje barakujyanye, ubwo mu mu ryango amaso kandi akaba ayongayo ngurwo urwanda dutuye none.

Gereza rero ubu zirafuha induru kandi ntiwareba baraboroga ariko bahamba buri gitondo nawe wumve ! 

Ntacyo navuga kubafungirwa ahatazwi kuko inkotanyi zifite imyobo myinshi ipakiye abantu, batota izuba kuva bafunzwe, amanywa n’ijoro ntibabizi!

Mfite intimba nk’umunyarwanda, kuko nibaza uzatabara imbabare ndeba hano mu Rwanda , abanyarwanda barihebye kuburyo ari inkuru idashobora kumvwa cyangwa kuvugwa n’umuntu wese muburyo nyabwo!

Mfite intimba nk’umunyarwanda, kumva urwanda twese tuzi uko rwahingwaga nuko rwera, ariko uyu munsi inzara ikaba yenda kumara abantu.

Gahunda ya Leta yambuye abantu amasambu yabo, gahunda ya Leta irandura imyaka , gahunda ya Leta isenyera abantu, mbese gukenesha no gutindahaza rubanda niyo gahunda!

Mfite intimba nk’umunyarwanda, kubona FPR INKOTANYI yica abantu, kuva 01/10/1990 kugeza uyu munsi ubutaruhuka, kandi yarangiza ikabacuruza, njyewe uyu nitegereza inzibutso, koko uwishe abantu yagize nabi ku rwego rwe , ariko uwatekereje kurunda amagufa we ni umugome 7×70  kandi ni umwe wihinduranya nk’urwumvu .

Mfite intimba nk’umunyarwanda ,kuko inzibutso zirimo amagufa y’Abatwa/Abahutu n’Abatutsi, ndetse nay’abanyamahanga.

Hari bamwe mu Barundi bari mu makambi hano mu Rwanda bahaguye, nongeraho abakongomani 1996/1997 Gisenyi na Cyangugu, amakamyo menshi yahambukanye imirambo kandi bose ubu tubibuka nk’abatutsi!

Mfite intimba nk’umunyarwanda, kuko abatutsi bakunda ukuri, cyane cyane abari mu Rwanda mbere ya 01/10/1990 basa nabambuwe ubwo bututsi  bakarimburanwa n’abahutu kugeza none, ubutegetsi bubitirirwa bo bakaba batabwibonamo.

Kurwanya ibi byose ni urugamba rwacu nk’umunyarwanda n’inshuti zacu, kuko amahanga yadutsikamije FPR INKOTANYI siyo azayidukiza, ni ahanjye nawe rero, wowe wiyumvamo uburibwe bw’ingoma ntindi ya FPR INKOTANYI . Imana Iri kuruhande rwacu ntakabuza tuzatsinda.

Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *