Mfashe uyu mwanya nk’umunyarwanda ukunda u Rwanda n’abanyarwanda uri mu Rwanda kuko akenshi tuba tujombagurana ibikwasi ngo abari Ishyanga ntibadukunda ngo ni abanzi bibihe byose.

Ngo nta munani bateze i Rwanda ese twebwe turabakunda cg urwanda turarukunda? Ngaho isubize kuko njyewe mbajije ibyonzi nta munyarwanda numwe wanga u Rwanda ni inyangarwanda izi zirutwara kuri uyu munsi, zo zibizi neza kuruta njyewe kuko ziswe gutyo zirwana zo zirarwanya ngo zihishahishe amabi yazo, none induru yarazirenze ngo abarutuye ubu nibo bantu abandi ntumbaze ndi muri abo mwumve namwe urupfu dupfuye nk’abanyarwanda.

Ndabaza rero nk’umunyarwanda uvuka i Rwanda ukunda u Rwanda n’abanyarwanda umwanzi wacu mwumva arinde? Fata u Rwanda rube umuryango niho uza kumva ikibazo cyanjye niba twebwe turi abana, Data wacu akaba Mahero uhora yiba azana mu Rwanda, uhora yica, uhora yikubira iby’abandi, uwo muhora uzana amahaho yubwo bwoko ushyize mu bwonko wowe ubwo urumva urwo rugo rwaso uwarukunda yaba arinde?

Ndabona u Rwanda ruri mu rwobo uwumva andwanya aze ntabwoba njye ndamwereka ibimenyetso. Nta rubanza yewe nta mpaka ngo turwane ahubwo nkangura abanyarwanda bene data Ntabwo amazi ari yayandi, burya umuturanyi ni inshuti ntabwo mvangiwe nukuri, umuturanyi n’umuvandimwe nimpamo.

Gacamigani w’umunyarwanda abivuga neza yeruye ati: “Iyo umusozi urwaye undi uraniha”, aha rero hari igihango ndahangarwa kuburyo ukica kikagutwara nta shiti. Iby’ubuhanga bitarimo ahubwo ibihe biguhana mubihe byashize murabizi Data wacu uwo Mahero utuyoboye yanze inama ya Kikweti, ataha inama itarangiye ntiyanatinya kumutuka; Kikwete atashye ati: Mahero uribeshye abanyarwanda batuye iwanjye babandi muri mu kwaha kwa Mahero ntimuharare muhambire buke mutaha mwese ntawe usigaye aha bwarije bucya biba abanyarwanda babacyura basunika maze u Rwanda si ugusakuza rurasarara, nyamara uhombye arabimenya. Abanyarwanda dufite data uduteza ibyago bikomeye mbese ameze nk’icyorezo, niwe mwanzi ubu njye mbona. Gusa ntitubona kimwe uwumva mbeshya ambabarire.

Reka nkomeze mbibutse bwarakeye Nkurunziza wo mu Burundi ararubona maze Mahero aramutuka avuga cyane ko aribwaribwa bikomeye maze bukeye IBWEYEYI hava igitero gikomeye kijya kurimbagura abarundi nta soni. Nkurunziza wari muminsi ye yanyuma bimuha ituze. Kubera ineza ye n’abarundi na cya gihango navugaga, Mahero rero we yibeshya ko bamutinye kubera impamvu ntamenya none acokoje Ndayishimiye nta Soni reka nanjye ntegereze. Ibyo gufunga imipaka Ndayishimiye akoze ubu ni umurongo utukura aciye nimpamo nukumwihaniza byumwisho cg bwa nyuma mukiwacu naba umugabo azongere nziko umurundi adakina azamukindura nta mpuhwe kuko ikidakubita imbwa ngo ubanza cyorora imisega.

Rwanda rero Ndakubaza wowe ndeba nkakadomo abanyarwanda turajya he? Ese koko turabaho tutinyagambura nukuri? Umunyarwanda Ubu niwe uhombye nimpamo, wa mupagasi uhora yambuka ajya gushaka amaramuko. Ese ko ndeba mu isi yose abanyarwanda babyigana nk’umunyarwanda uri iburundi koko ubu ntagize ibibazo? Ndabona u Rwanda mu rwabayanga nimpamo mu nyanja yibibazo mu muhengeri ukomeye ni agashyururu nukuri. Imyenda yose iragurutse nuko twihagararaho, nyamara twiyambitse ubusa ntawabona icyo akora, ntawabona icyo avuga mu Rwanda turakomerewe.

Mperutse kumva Kisekedi atangaza umugambi we ati: nimara gutsinda izi nyankarakata njyewe nzubaka urukuta ndebye intimba abivuganye kandi Data ariwe avuga numva nshengutse umutima ngana nganzo nk’umusizi nzana umusanzu w’ibisigo udasobanukirwa.

Ambaze ni Ndindabahizi umusizi umunyarwanda uvuka i Rwanda ukunda u Rwanda n’abanyarwanda.

Abanyarwanda mukomere.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *