Tariki ya 20/01/2009 nibwo ingabo z’u Rwanda RDF zambutse imipaka yombi ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo “IGOMA” zambutse zikimbagira zije mugikorwa cyo kurimbura impunzi z’abahutu zari zihishe mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa République Démocratique du Congo mukiswe “OMOJA WETU “.
Icyo gihe u Rwanda rwambukije abasirikali barenga ibihumbi cumi na bibili 12.000 biyongera kuri FARDC na MONUSCO. Murabyumva ko impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu isi yasaga niyabashiriyeho kuko bari beguriwe umubisha RDF ngo azice urw’agashinyaguro, nta muvugizi nta murengezi zifite uretse Imana yo mu Ijuru yahagobotse maze urugaga FDLR rukaburizamo uwo mugambi mubisha RDF igacyura ubusa!
Nubwo urugamba rutabura ibitambo sinabura kuvuga ko iminyago umwanzi yatwaye ari mikeya ugereranyije nuko we yabyifuzaga, yewe imibare ya RDF yasigaye yanitse amenyo mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa République Démocratique du Congo. Icyo gihe Général Kabarebe ubwe niwe uyizi kuko atazibagirwa ibyo yaboneye ahitwa RUSAMBO dore ko we ubwe yari ahafite ibirindiro byarindimuwe n’abacunguzi we akayabangira ingata ubutareba inyuma.
Imyaka 15 rero irarangiye kandi isanze rwa rugamba rugihari ,ndetse rukomeye kurenza uko rwari ruri icyo gihe. Ikinteye kwandika iyi nkuru, inyibutsa ibihe, nukumenyesha abarurwanye kandi bakirurwana kugeza ubu, ko amateka yisubiyemo. Nubwo adasa neza nayicyo gihe kuko ubu RDF Kigali yihishe mu mutaka cyangwa mu myambaro ya M23, ntagushidikanya rero RDF iracyari yayindi gusa, kubera isura nshya urugamba rufite uyu munsi RDF Kigali yabuze ayicira nayo yamira urugamba rwarayihagamye kuburyo itigeze itekereza, none tariki 20/01/2024 isanze RDF Kigali ifite icyunamo gikomeye, kubera imiterere y’urugamba iri guhitana bamwe mubayobora urugamba RDF/M23 irimo muri Kivu yamajyaruguru.
Mboneyeho gutangariza FARDC nabafatanyabikorwa bayo ko iyi tariki 20/01/2024 u Rwanda rwayizihije rwongera kwambutsa abasirikali benshi cyane baje gutanga umusada muri RDF/M23 yari isanzwe, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kwitegura guhangana na SADEC, nayo iri mu myitegu ro yanyuma yo gutera FARDC ingabo mu bitugu.Urwanda rero rukaba rwohereje ibatayo zari ziri ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ahitwa KIVUYE/ BUTARO no mukirunga cya MUHABURA Ndetse nahitwa mu GAHINGA/ K’ABARASHI. RDF yose yari ikambitse aho iri joro ryo kuwa 01/19/2024 baraye bambuka ubutaruhuka bari ku mirongo miremire n’intwaro zikomeye nkuko byatangajwe nabaturage baturiye imipaka babibonye. Abo bagizi ba nabi ba RDF bambukiye ahitwa RUNYONI na CYANZU ibunagana!

Ngira ngo buri wese arumva ko hirya yejo ibintu bitaza kuba byoroshye nagato. Gusa FARDC nabafatanyabikorwa bayo baryamiye amajanja kuburyo yiteguye kubakosora byintangarugero nkuko nubundi irimo ibikora! Ninde rero warwana n’igihe akabasha gutsinda? Iki gihe turimo nicyo gutabarwa, maze akarere k’ibiyaga bigali kagizwe indiri y’abagome kakabona amahoro arambye. Abagatuye bararushye Tshisekedi nicyo yatorewe kandi agomba kubikora. Kuko ni Gidiyoni mushya, ibi ntibishidikanywaho, Imana Data ushobora byose ari muruhande rwe Congo igomba kurwana kandi igatsinda mu izina rya YEZU W’INAZARETI . Amen! Amen
IJISHO RYA RUBANDA MU BURASIRAZUBA BWA CONGO