Tumaze iminsi tubereka uko RDF na PDF byagiye byisuka mu ntambara ku gihugu gituranyi cya République Démocratique du Congo muburyo bw’intambara z’amafuti ziba zigamije gutsemba abakongomani wongeyeho impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kuva mu 1996 kugeza uyu munsi nandika. Izi ntambara ubwambere zarangiye zikuyeho Perezida Mobutu zimika Muzee Kabila, iyakabiri ihitana Muzee Kabila yimika Kabila Joseph, iya gatatu gukuraho Kabila Joseph byarananiranye ahagana mu 2013 Congo ifashijwe na SADEC yirukana burundu M23 bamwe bahungira mu Rwanda abandi bahungira Uganda aho bahora batera baturutse.
Kuri Ubu M23 yagarukanye ubukana bukomeye yotsa igitutu ko ishaka ibiganiro na Leta ya Congo ibintu perezida Kisekedi yateye utwatsi avuga ko ibiganiro byose byakozwe mbere nta musaruro byatanze ati: tugomba kurwana ushaka Congo akayifatisha imbaraga aho guta umwanya tuganira n’indyarya! Arataka aratabaza nyuma ya EAC yaje isa niri kuruhande rwa M23 kuruta uko yari kuba kuruhande rwuwabatabaje. Ubu SADEC nayo yamaze gusesekara kubutaka bwa République Démocratique du Congo aho yiteguye kongera Gukocora M23/RDF nabafatanyabikorwa bayo.
Ubushize twababwiraga uko u Rwanda rusa nurwiyemeje gukora iyo bwabaga ngo SADEC ya none izatsindwe na M23/RDF nubwo ari inzozi zikomeye gukabya ukurikije uko na FARDC yuyu munsi ihagaze ku mirongo yimbere ku rugamba.U Rwanda rero rwatanze umusanzu warwo rwohereza abasirikali benshi muri icyo gikorwa njyewe mvuga ko kigayitse tariki ya 19/01/2024 mu ijoro rishyira 20/01/2024 nyuma yuko Tanzania nayo yohereje ingabo zo kunganira izindi muri SADEC. Igihugu cya Uganda nacyo tariki ya 28/01/2024 mu ijoro rishyira 29/01/2024 cyambukije abasirikali benshi kumupaka uhuza Congo na Uganda IBUNAGANA nkuko byemezwa n’abaturage baturiye uwo mupaka. Izo ngabo nazo zikaba zije kunganira cg gutera inkunga M23/RDF + PDF byumvikane ko urugamba rwejo haza ruzaba ari injyanamuntu kubutaka bwa Congo.
Hagati aho ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo WAZALENDO bakomeje gutsinda umwanzi igitego cy’umutwe kuko nyuma yabayobozi ba M23 biciwe Kibumba na Kichanga nanone Tariki 30/01/2024 igitero cy’indege ya Sokoï 25 kumwe na WAZALENDO cyahitanye igikenya Lt.Col Kazarama nabasirikari ba M23 barenga 50 Karuba/Mushaki. Ubutumwa burimo ni ukuvuga ko Uganda n’ u Rwanda uko babigenza kose barasa nabavomera mu rutete kuko FARDC iryamiye amajanja kuburyo bukomeye. Isasu ryayo ntirigenda ubusa muri iki gihe? Ninde rero warwana n’igihe akabasha gutsinda ? Iyi ni intango, inkwi n’amazi biri Inyuma.
Ndindabahizi