Abanyarwanda dukwiye kuba tubona kandi tukamagana ibibi byose bikorwa niyi ngirwa Leta yacu iduhagarariye ikaduhagararira no mubizadukoraho, yaba none cyangwa mubihe bizaza. Nuko rero ntidukwiye guceceka ngo turebere. Perezida wa Congo Bwana Antoine Félix Kisekedi mu nama Addis Ababa yihanangirije Perezida wacu Paul Kagame muruhame, amabwira ko ibibazo bya Congo n’abakongomani bitamureba nagato, ahubwo arebwa nibibazo biri mu Rwanda n’abanyarwanda abereye umuyobozi. Ibi kandi niko kuri kuko hari nundi muyobozi wabyunzemo we avuga ko abatutsi bari muri Congo bari hagati muyandi moko arenga 450, ati nta mpamvu yo kwisumbisha ayo moko mugihe yo ntakibazo nagito afite kubatutsi. 

Nyamara Paul Kagame akaba adasiba kuzamura ikibazo cy’abatutsi bo muri Congo kikaba urwitwazo rwo kuvogera imipaka yiki gihugu, m’umugambi mubisha we wo gusahura, kwica abakongomani ngo no kugerageza kwigarurira ubutaka u Rwanda rwahoranye mbere yuko imipaka itangwa. Ibi n’ibintu bimaze kurambirana kuko 1996 u Rwanda rwinjiye Uvila rwitwaje abanyamurenge rwavugaga ko babangamiwe n’impunzi z’abahutu bo mu Rwanda, bari bari mu inkambi zirenga 26 muburasirazuba bwa DRCongo. Byari urwitwazo kuko intambara yarangiriye ikinshasa.

Uyu munsi Ingabo z’u Rwanda RDF ziri kubutaka bwa DRC aho ziri kurimbagura abaturage ibintu bigaragaza umugambi wa Genocide, kuko abicwa n’abaturage batagize aho bahuriye n’intambara nubwo nayo nta mpamvu yayo tubona nk’abanyarwanda, biratangaje kubona u Rwanda rutangaza ko rwababajwe nuko rutatumiwe mu nama yakanama kumutekano kumuryango wubumwe bw’Afurika, mugihe uwo mutekano aka karere k’ibiyaga bigali kawubujijwe na Paul Kagame, wemeye kuba igikoresho cyabadashakira Afurika kwigenga bya nyabyo, aho akoreshwa mu guhungabanya umutekano mubihugu bikikije u Rwanda, cyane cyane muri Democratic Republic of Congo, ahagaragara ingabo z’u Rwanda RDF ziri kwica ahana, cyane abahungu, abagore, abagabo, abakecuru n’abasaza, mbese ni Genocide irimbanije.

Mu nyandiko ndende u Rwanda rwandikiye ako kanama ntirwifuza ko SADEC yaje gutanga ubufasha ku gihugu cya Congo, yakwemererwa cyangwa nayo yahabwa ubufasha bwayifasha kurangiza inshingano zayizanye, ibi birasa nibyo FPR INKOTANYI yakoze 1994 ibuza umuryango wabibumbye gutaba ra abanyarwanda mugihe ubwicanyi bwari bumeze nabi mu Rwanda. Niba Kigali ubu itifuza ko abakongomani batabarwa mu bwicanyi ndengakamere RDF irigukorera Rucuro na Masisi yiyita M23, birakwiye ko abanyarwanda turi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo twitandukanya niyi Leta inzira zikigendwa, ibitari Ibyo uyu muzigo w’amaraso yabakongomani arikumenwa na RDF tukazawikorera ubuziraherezo.

Birakwiye rero kandi ko umuryango wubumwe bw’Afurika ndetse na SADEC bishyira hamwe maze Congo igatabarwa byihuse, bityo uyu mwicanyi wabigize umwuga Paul Kagame agakomwa mu nkokora amazi atararenga inkombe.

Duhaguruke duhagarike uru rugamba rutumazeho imiryango, aho abana bacu n’abagabo bacu boherezwa kurwana iyo batazatsinda, kuko ntacyo njyewe mbona u Rwanda rukwiye kuba rurwanira muri Congo. Imana ibe kuruhande rw’abifuza amahoro bose.

Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *