Iri joro taliki ya 05/04/2024, saa 20h15 IMUGUNGA mu nkambi y’abakuwe mubyabo n’intambara hongeye kugwa Bombe ikomeretsa bikomeye abantu 6, ibi biragoye kumvikanisha ko RDF/M23 ishoza intambara ngo yo kurengera abavuga ikinyarwanda bo mubwoko bw’abatutsi kandi ikumva ko igomba kubikora yica izindi nzirakarengane, biteye agahinda.
Uko kwibasira amakambi no kwicira abantu mu kivunge niwo muco wabo kuko hari hashize iminsi itageze kuri itanu RDF/M23 yishe abaturage bamwe batwikiwe mu mazu abandi bateraguwe ibyuma byo kumbunda ahitwa Inyanzare. Ibi ni Ibikorwa by’iterabwoba bigomba kwamaganirwa kure, ni umugambi mubisha wo kurimbagura abantu nkuko FPR INKOTANYI ibifite mu nshingano zayo aha mukarere k’ibiyaga bigali, iyi ni Gahunda yo guteza imvururu RDF/M23 yifitemo mugushwanyaguza ubumwe abaturage ba Repubulika i haranira Demokarasi ya Congo bafitanye na Leta yabo.
iyi nkambi ya Mugunga yibasiwe icumbikiye impunzi nyinshi zavuye Ruchuro na Masisi aho RDF/M23 yayogoje, ubu hakaba harabaye amatongo kubwo gutwika gusahura no gusenya amazu.
Ndindabahizi