Mu bice RDF/M23 barimo barakoresha abaturage bahatuye imirimo y’uburetwa. Nkuko bisanzwe mu muco w’inkotanyi kwikoreza abasore, abagabo ibikoresho byabo bya, gisirikali cyangwa kubikoreza ibiti byo gutindisha imyobo bihishamo igihe cy’intambara no kububakira ibiraro utuzu kuri position yabo, abakobwa n’abagore bakiri bato bo bahuye n’uruva gusenya, aho babasambanya kugahato uteye amahane bagahita bamwica.
RDF/M23 nuko ikomeje kwica urubozo abaturage bari mu karere iyobora, kugira ngo babayoboke cyangwa bahunge ari benshi bityo ubwinshi bw’abakurwa mu byabo n’intambara bushyire igitutu kuri leta ya RDC bityo yemere ibiganiro.
Aha abo bica babaca ibihimba by’umubili, umutwe, amaboko , amaguru, amabere cg ibitsina kubagabo n’abasore.Ibi barabijyana kuko imirambo iboneka ntabyo ifite cyane cyane abicirwa kuri position zabo. Niko byagenze ku italiki ya 09/04/2024 ahitwa Inyanzare umugabo yasibye umuganda wari wategetswe na RDF/M23 bamuhigisha uruhindu bamufashe bahamaza abaturage bose ngo babereke ko bo badakinishwa, uwo mugabo bamukata umutwe igihimba bagisiga aho abaturage barumirwa. Ibi bikwiye kuvugwa mu ndimi zose nta kubiceceka kuko byaba ari ugushyigikira umwanzi mu bugome bwe buri wese atange umusanzu mu rurimi azi. Ibi bintu bihagarikwe abakongomani batari bashira.
Ubumwe nizo mbaraga mu rugamba
Ndindabahizi