Burya koko iminsi ni imitindi!
FPR mwajyaga mwumva yigira ishyano igenda isuzugura bose n’ubwishongozi buteye ishozi, ntawaruzi ko umunsi umwe nayo yakwisanga mu manegeka muri ibi bihe.
Urunturuntu n’urwikekwe muri FPR ruravuza ubuhuha.

Amanama hirya no hino yokwiga uko ubutegetsi bwa FPR bwatabarwa kuko bugeze ku muteremuko ugana imanga y’ikuzimu kandi ubutazagaruka.Ubu mubuyobozi bukuru bw’ingabo haravugwamo amacakubiri ndetse no mumuryango FPR aho abasirikare bakuru bari kubona ko KAGAME agiye kubateza ibyago bitigeze biba kubatutsi kuva imyaka n’imyaniko.
Ubu bamwe muba Général bo muri RDF kwijujuta, umujinya n’uburakari ni byose kuko bamaze kubona ko ishyano riri gukomanga hejuru y’u Rwanda bikuruwe n’imiyoborere mibi ya Paul Kagame na politique ye yagashozantambara. Intambara yishoyemo muri Congo idafite impamvu niyo igiye gushyira iherezo ku ngoma ya FPR.

Umuryango w’abatutsi bose aho uri kw’isi hose ubu imitima iri mumutwe kuko impinduka bari kuyibona ko iri munzira ku Rwanda. Diaspora nyarwanda igizwe n’abatutsi ubu yatangiye campagne de sensibilisation, ubukangurambaga mw’ibanga rikomeye ngo barebe uko bakwikiza mwene Rutagambwa na Siteriya wigize ishyano mu karere.
Umwuka simwiza nagato mubanyarwanda, cyane cyane abirirwa babona intumbi z’abana babo bari kugwa mu ntambara z’amafuti muri Congo. Amarira n’imiborogo ni byose mu banyarwanda.

Kagame ubu ari kubona abantu bose nkaho ari abanzi. Ntawe agifitiye icyizere mu ngabo ze, cyane cyane abo barwananye urugamba batera u Rwanda.
Inama za hato na hato ngo ari gutanga moral mu ngabo, kugeza ubu ntacyo ziri gutanga. Uburakari buri kurushaho kwiyongera ahubwo.
Mugihe gito wa Mwambi w’igishirira wahanuwe na Magayane uraba umunyuzemo maze urwimo rukwire u Rwanda rwose.
Rwara rw’umugara rubundiye mu mashyamba ya Congo nawe ararekereje, kandi nahaguruka, igihuru kizabyara igihunyira.
Inkumi ya Rubanda.
UMURUNGI CHANTAL.