Baciye umugani ngo “Akamasa kazaca inka kazivukamo” kandi ngo”Bukorikori bwanzikoraho yakubise inkoni ibuye, intoki zituragaye inzira ayihata ibirenge”.
Imyaka ibaye uruhererekane hafi 25 kagame akomeza gushoza intambara z’urudaca kuri Congo, kandi ari nako zihitana imbaga zikangiza n’abantu batabarika. Gusahura umutungo wa Congo byo yabigize nk’umukino dore ko kubera kwiba no kugira akaboko karekare, mwene Rutagambwa wahanuwe cyera mumateka ko ari Rwabujindiri rurya ntiruhage, bikaba byarasohoye koko kuba ari umugabo urya utwe n’utwabandi, inda nini ye ikamuhoza muntambara z’urudaca zo kwiba no gusahura Congo.
Ariko iminsi y’igisambo yageze kuko ubu yafatiwe mucyuho asubira kwiba i Congo. Igihe cyageze maze agaharurutswe gahabwe agahini. Udufuni yakubise abandi abambura utwabo, nawe agafuni ke karamutegereje mugihe cyavuba.
Congo yagize agatobero biragaragara ko yahagurutse kandi ntagusubira inyuma ngo yivune umwanzi w’akarere kose.
Vincent Karega yahambirijwe riva nk’Ambassadeur wirukanywe. Ibinyoma bya kagame ubu byose byagiye ahabona. None ingaruka ziri kugera kubitsindiriye ubwenegihugu bwa Congo none bari guhigwa bukware ngo basubire mumyanya yabo.
Congo yacyera siyo y’ubu. Abaturage ba Congo ubu babarirwa muri miliyoni 80 bose bariyama ndetse bamagana urwiyenzo rw’u Rwanda ko arirwo soko y’amabi yose ari kubabaho kuko mubihugu 9 bituranye na Congo u Rwanda nirwo muturanyi mubi urutwa n’umurozi.
Ibihe biraca amarenga ko ibyo Mzee Laurent-Désiré Kabila yasize avuze ko Intambara izarangirira aho yaturutse i Rwanda. None niho bishya biri gushyira.
Imyigaragambyo y’abanyagihugu yiyamiriza u Rwanda ntaho itari muri Congo. Nyuma yo kwirukana Karega, aba Congo batwitse i drapeau ry’u Rwanda imbonankubone.
Imyigaragambyo imwe yagiye iburizwamo y’abaturage bifuzaga kujya kwiyama u Rwanda iwabo kubera ubushotoranyi n’ubwishongozi bwa Kagame.
Izi intambara ahozamo abantu nizo zakururiye akarambaraye abanyamulenge iyo iwabo mu Minembwe, aho ubu batakigira akantu ko kwibeshaho, ntibakigira inka zabo kuko baraziriye ababateraga none babuze ayo bacira nayo bamira. Amoko yose yarabahagurukiye kuburyo ntamuhana uhari muzima bakigira.
Umusaza Pasteur Ezra Mpyisi yarabibonye cyera none ari gutanga impuruza ati “Abatutsi nitwongera guhunga tuzajyahe? ” ATI ko tugoswe n’abanzi bacu gusa!
IJAMBO RYA MUKURU RIRATINDA NTIRIHERA!
Abatutsi murebe kure kuko KAGAME iryo agiye kubakururira amakuba atatigeze abaho i Rwanda.
Umuntu ureba Kure kandi ushyira mugaciro arabonako ishyamba atari ryeru imbere aha.
Izi ubwenge agurishe utwe yigire kwa ngara imahanga hakiri kare uburyo kandi bukiboneka.
Igihe cyageze ngo Empire Hima tutsi inzozi zayo zishyirweho akadomo.
Uwitera amajeki ngo FPR twaratsinze ubuzirahererezo, aribeshya. Amenyeko ibyari byabindi byo kwishyushya ubu bigiye kuba impamo.
Muve munzira ubu inkubi y’umuyaga w’intambara ugiye kubakubirana maze FPR izimangane.
Uwigikenya azahasiga agatwe ngo ararwanira Kagame na FPR.
“UWUMVA YUMVE”

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *