Muri bwa buhezanguni n’ubugome ndengakamere wagirango yabwonse mu mabere ya nyina, Ministre Bizimana Jean Damascène ushinzwe génocide mu Rwanda, akomeje guhembera urwango mu banyarwanda, cyane cyane aruhembera mu batutsi abashishikariza kwanga abahutu iyo bava bakagera. Uyu Ministre arakataje mumvugo zuzuyemo ubukana n’u rwango ndengakamere kubwoko bw’abahutu, kuburyo urwango abafitiye yumva ko buri mututsi wese yagombye kwanga umuhutu iyo ava akagera kandi akamwangana n’ibye byose.
Uyu muhezanguni arangwa n’ubuhanga muguhimba amateka y’ibinyoma birenze ibya Semuhanuka icyamamare mu mateka y’u Rwanda mukugira umwihariko wo kubeshya.
Uyu Ministre ntako atagira ngo ahimbe amateka atarigeze abaho kugirango yumvishe abana b’abatutsi batazi iby’izo nzangano ze ngo nabo bamwigane kandi babone umuhutu wese nk’umugizi wanabi ko nta n’umuhutu mwiza ubaho. Akavuga ibyo, yarangiza agaca inyuma akagaragaza ko hari abahutu beza kandi barwanye ku batutsi mubihe by’isubiranamo ry’amoko mu gihugu muri 94.
Ubwo burozi bwe bwuzuye ubukana n’ubumara buruta ubw’inzoka y’impiri, yumva ko buri mututsi yagombye kwigiramo ubumara n’ubumara bw’urwango bagomba kwimika nk’umugambi wa Leta wo kubiba urwango mu banyarwanda.
Munshingano z’uyu muhezanguni ngo ni Bizimana harimo ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda. Ariko ibikorwa bye n’imvugo ze byose bigaragaza ko nta bwiyunge bushoboka bwamuturukaho kuko ariwe uri kubiba urwango mu banyarwanda.
Ari gusaba ko n’umwana muto utazi ibyayo mabi n’amahano yabaye i RWANDA ko agomba yigishwa ngo azakure yanga ikitwa umuhutu mu Rwanda !
Aho uyu Ministre wa Génocide abera akaga, ni uko adatinyuka kuvuga imbarutso y’amahano yagwiriye u Rwanda ntavuge icyabiteye.
Bizimana Jean Damascène rero, yaba umuhezanguni, yaba umurozi, yaba umugome gica, yirengangiza nkana ko “INTANDARO NI YA NDEGE”
Urubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana n’ubwo rutinze ariko ntiruzahera.

KALISA Claude.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *