Kuri icyi cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024 twabonye ihururu ry’inkotanyi ryiyise intore zahururiye kujya kumva igisa n’amasengesho nka ay’imandwa ayobowe n’inkuguzi y’umu pasterikazi yitwa Mignonne n’undi muhezanguni ngo ni Rutayisire Antoine. Nyuma yo kubona ko u Rwanda rusumbirijwe kubera ubushotoranyi bw’umuyobozi w’igihigu wigize ishyano mukarere, aho yumva aba président bose bakagombye kumwumvira, basanze ari ugutakambira Imana ndetse n’ibindi bimana by’abatutsi ngo barebe ko babona intsinzi.
Ariko ni ayubusa nihahandi byarangiye u Rwanda rwabacitse.

Ng’uwo Pasteur Mignonne wayoboye amasengesho y’intore !
Kagame ubwo yabwiye urubyiruko arirwo ejobondi ruzaba ruyoboye igihugu ko rwabonye amasomo ahagije bitewe n’amateka y’igihugu.
Kagame yongeyeho ko abantu bose bareshya imbere y’Imana iyo amaze kubica abohereje kwa nyamuzinda, naho ubundi ahandi arabeshya imbere ye abanyarwanda ntibareshya kuko hari abatsikamiye rubanda bayinyunyuza utwabo kuburyo bwemewe na Leta. Hari abakorerwa byose barihirwa byose, hakaba abiga biyushye akuya bakirya bakimara, hari nabo kagame yabwiye ko azajya abarasa kumanywa y’ihangu, n’abandi bagomba kwirukanwa mubyabo bagasenyerwa amazu yabo biyubakiye.
Ayo si amasengesho ni ihuriro ry’abanyamurengwe batsikamiye cyane abanyarwanda.
Ariko rubanda ihumure dore Imana ije kubakiza AGATSIKO K’ABAVANTARA KABOSHYE IGIHUGU CY’U RWANDA !
UMURUNGI CHANTAL
Inkumi ya Rubanda !