Abantu baba barasomye Igitabo cyitwa Imburagihana .Urubanza rwa Sebahutu na Sebatutsi cyanditswe na Ngeze Hassan niba nibuka neza ; nibo bashobora guhuza neza imikorere y’ingoma ya FPR INKOTANYI muri iki gihe nibyanditse muri icyo gitabo ; aba nibo bakwemeza ko nubwo inzira yabaye ndende ; ariko igihe kigeze ngo ubutabera bw’Imana bube aribwo burangiza urubanza Sebahutu afitenye na Sebatutsi

mw’Ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje kubanyarwanda kuri uyu wagatatu Tariki ya 14/08/2024 amaze kwakira indahiro z’aba Minisitiri n’abadepite bashya ; ubwo yarageze ku kibazo cy’umutekano muke urwanda ruteza mu karere k’ibiyaga bigali cyane muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ; Perezida Kagame yabajije ati : uko muri hano ninde interahamwe zitahekuye ? aha njyewe ndabaza abanyarwanda mu nyabutatu nti : ninde utarakozwe munda na FPR INKOTANYI ? buri wese mu mutima we atange igisubizo . Kagame rero yakomeje avuga ko ikibazo kimaze Imyaka 30 cyarananiye Isi ; kuko Isi idashaka ko gikemuka ; ati icyo nicyo RDF _M23 yahagurukiye gukemura byanze bikunze ; maze abatutsi b’abanyekongo bakabona agaciro bifuza ngo Repubulika iharanira demokarasi ya Congo itabahaye.

Indwara yo kwikunda bikabije Ishobora kuba imaze kuba igikatu atari kuri Paul Kagame gusa ; ahubwo mu butegetsi bwe bwose ; ibintu bishobora kongera kwerekeza Igihugu ahandi hantu habi ; haruta aho FPR INKOTANYI bo bavuga ko bakivanye ; dore ko baba bibagiza cyangwa bahisha inyabutatu “Gatwa_Gahutu na Gatutsi” ko tariki ya 06/04/1994 Iyo Habyarimana nabo bari kumwe mu ndege bataraswa amasezerano y’Arusha yaramaze gusinywa yari gushyira urwanda n’abanyarwanda twese ; aheza haruta kure aho FPR INKOTANYI ubu yirata ko igejeje urwanda n’abanyarwanda ; kuko tuba dufite urwanda rw’abazima rutagira Impunzi n’inzibutso.

Njyewe rero ibi byambabaje Cyane ; kumva ko Perezida w’urwanda na Gouvernement ye wongeyeho abadepite ; badafite mu mutwe ikibazo cy’impunzi z’abahutu n’abatutsi barenga miliyoni ebyiri 2.000.000 ; ubu bandagaye hirya no hino mu Isi ; no mubihugu hafi yabyose by’afurika ; wongeyeho abari mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo ; we yita Interahamwe zikwiye gupfa zigashira.

Ibi byambabaje Cyane kuko aba bategetsi b’urwanda badasinzira kubera Impunzi z’abatutsi b’abanyekongo ibihumbi ijana na mirongo itatu 130.000 bari mu Rwanda mu gisa n’ikinamico ; kugeza ubwo abo bategetsi bumva abana b’urwanda bari muri RDF bagomba kuba Ibitambo by’abo banyamahanga byanze bikunze kuko ari abatutsi gusa . ngo RDF _M23 barwanira uburenganzira abatutsi b’abanyekongo babuze bivuze ko abahutu n’abatutsi babujijwe uburenganzira na FPR INKOTANYI mu Rwanda bo nta burenganzira bafite bwo kwirwanaho kuko ngo atari abantu ; ahubwo ngo ni interahamwe narumiwe !

Ikaze iwacu ibabereye ahirengeye mu guhuza Ibikorwa bibi by’ubutegetsi bw’urwanda n’ingengabihe nyayo ; kuko iyi manda barimo barahirira kuyobora ; ari nkaya minota y’inyongera itangwa mu kibuga cy’imikino mubyukuri umukino wo warangiye !

mbaza nkubaze rero ; niba urwanda ruhatira repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuganira na RDF_M23 nkuko Perezida Kagame yabigarutseho anenga ubuyobozi bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo ; ko bwinangiye kuri Iyo ngingo Kubera imiyoborere yabo mibi ; urwanda rwo birunaniza iki kuganira na FDLR ko bose Ibyo barwanira mbona ari bimwe ?

Urubanza rwa Sebahutu na Sebatutsi rurasa nurwabuze Abagabo Nyamara abanyarwanda ubu dukeneye ubuyobozi bwubaha ikiremwa muntu butubakiye ku moko yacu ; ahubwo ukuri n’ubutabera iterambere kuri twese bikaba intego ndatezuka .

ni Ndindabahizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *