Ntabwo niyamamaza ngo nkundwe,
Oya ntabwo niyamamaza ngo ntorwe Iyampanze yarantoye
Iyampanze yarankunze
Abantoteza bitonde,
Ndi urugaga si amagambo.

Nafashe ingamba ndi kurugamba
Intego yanjye niyayindi
Simpinduka mu magambo
Ndi kuruhembe kugeza ntsinze ingambanyi Ubu nta mwanya ababigerageje murabizi
Mwaramwaye ibyo si ibanga muzanamwara ni rujya imwaro
Kandi ni ejo si ejobundi.

Ntabwo nicaye murabizi
Ibyo kwitaka biragatsindwa
Nshobozwa byose niyaduhanze
Mvuze ko ntinda naba mbeshye
Nubwo nitanga, ndetse ibitambo bikaba byinshi,
Imana Data ushobora byose, niwe mpa umwanya agakora byose.
Njyewe rero nkora ibyo ngomba, ngakora izamu, kuburyo umwanzi aza namubonye, ​​nkavuza ihembe a banjye bose bakaba maso, maze twese tukamurwanya, nta kujenjeka murabyumva.
Ngiyo impamvu ituma umwanzi atakaza bidasanzwe t ukaba indatwa aha mukarere,
Tukaba incungu y’Abanyarwanda,
Maze umucunguzi akaba intango, akaba iherezo ry’urugamba, abanyarwanda bahanze amaso.
Urugaga rero ndi murugendo.


Tubaze intambwe ndi kumusozo, kuko umwijima wari mwinshi, ubu nkaba ndeba umuseke weya.
Ndabona izuba rirashe neza
Sinkigorwa no kwigisha, iby’amateka yatambutse, abanyarwanda twararebye twarabonye tubitse byinshi.


Iby’amabwire bitari ngombwa, ukuri nyako ubu turakuzi, amahirwe kandi aduha Ibyo byose, umwanzi wacu ntiyihishira.
Ibyo kubana ntibimureba
Ngo azi kurwana arusha Ruganzu nyamara kandi niko kuganzwa, kuko amarira yababyeyi acuza abana, yumvwa cyane n’umutabazi, uwo mutindi akaba acukura yicukurira muburyo atazi .


Iyo ari kubaga ntababarira nibibondo, ubwo abakambwe bo nta mwanya
Ababyeyi bamwe batwite nibo aba ashaka ,abica nabi kuburyo ntawe utekereza gutura, aho abonye intumbi.
Ngiyo impamvu tubona impunzi umubare mwinshi aha mukarere.
Si amarenga abakongomani bo barabizi,
Urugaga rero sinatinze nkuko benshi babyibwira, kuko ingorane z’urugendo, burya umugenzi niwe uba azizi.


Twarahizwe bishyira kera
Turatotezwa turatuza
Turabunga tubura Inturo
Turabeshyerwa biratinda Turatembagazwa ntitwagwa
Ubwo ibigwali biranyonyomba, imberabyombi Ingengabihe iraziganza, maze Intwali ziba ibitambo, umubare nimwinshi, sinabarura ngo mbone umwanya.
Nzababwira maze gutsinda, kuko Intambara ikiri yose.
Ubu abacunguzi bari maso, kandi urugaga ni umubyeyi.
Ubu ubasezeranya amahirwe, mu Rwanda rwejo bamwe batumva, kuko bibagiwe umutuzo, kubera akaga kamaze imyaka, karatuye iwacu Urwanda.
Iminsi rero burya iba myinshi,
Nyamara kandi igahimwa n’umwe.
Nta busewe nta busigaye, Isake yabitse nimubyuke, mwese twese uko twakabaye, muze twambarire urugamba.


Ntabwo nshoje ubu ndaruhutse.
Ntabwo nsezeye nibwo naza
Iyaduhanze iduhe kuramba, njyewe nawe nundi wese ufite iyo nyota, tubone iherezo ry’urugamba, urugaga rwacu ruri kurwana.


Ni Ndindabahizi umusizi,

Hirya hirya iyo mu mashyamba DRC.🙏🙏🙏

By admin

3 thoughts on “URUGAGA SI AMAGAMBO”
  1. Komera Komera Umusizi Ndindabahizi 💪💪
    Mujye mukurikira ibiganiro biboneka kurubuga RWA YouTube bita “TURUBUMBATIRE TV”
    Birasobanutse🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *