Kagame Paul ati : Nababwiye ko u Rwanda  rwacu ari ruto kandi ko aribo barugize ruto kuko baruciyemo ibice bitandukanye, ati : kubwiyo mpamvu ntabwo twategereza udutera adusanze aha  kuko turwaniye aha  bivuze ko twaba tugiye kuhangiza. 

Kagame ati: ubwo buto bwacu tugomba kuburinda  noneho tukajya mubihugu binini, ibyo kurwana tukabirangirizayo. 

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo urabe wumva aho ruzingiye ingata, aya ni amagambo y’ubugoryi, njyewe simbona ikosa ryuwatanze imipaka y’ibihugu tugenderaho kugeza ubu kuko n’amasambu yacu afite imbibi.

Aya ni amagambo yiterashozi, amagambo y’ubwishongozi kumva ko ikibi wanga iwawe wakijyana ahandi, aya ni amagambo y’agasuzuguro gakabije, amagambo adakwiye kuvugwa n’umuyobozi mukuru w’igihugu uku n’ukuhira uburozi abo uyoboye mbese nukuvuga ubusa busa butagize icyo bwunguye abantu uretse kubyutsa umujinya wabo. Izo ntambara zasize abacongoman iheruheru kuva mu 1996 kugeza uyu munsi. None dore kandi abasigosi bongeye gukina k’umubyimba abagizweho ingaruka n’izo ntambara.

Aya ni amagambo y’agashinyaguro kubanyarwanda twese kuko tuzi ubwinshi bw’abacu baguye muri izo ntambara, Kagame we yita kurinda imipaka y’igihugu. U Rwanda we afata nk’isambu yahawe na se umubyara, mbese arufata nk’umunani we.

Amagambo nkaya n’ubusazi busa no gukangura intare isinziriye kuko abakongomani batazigera bibagirwa miliyoni zirenga 10 z’abantu babo abasivile n’abasilikali uyu Kagame widoga amaze kwica muri izo ntambara zitagira impamvu.

Kagame uvuga ibi ngo yaba afite inzozi agiye gupfa adakabije, inzozi zo kwagura u Rwanda rukagera IMASISI WALKALE, RUSTHURO mbese ubutaka bwose abatanze imipaka yibi bihugu dutuyemo begetse kuri Zaïre yicyo gihe ngo ntabwo butuma asinzira nagato ngibyo ibigiye kumarira abakongomani n’abanyarwanda ku icumu.

Navuga ko ubutaka bwageretswe kuri Uganda na Tanzanie bwo Kagame yaba yarabuzinutwe repubulika iharanira demokarasi ya Congo ikaba ariyo irimo yishyuzwa byose kuko Kagame afata repubulika iharanira demokarasi ya Congo nk’igihugu kitagira ingabo ndetse n’abayobozi. 

Uwapfuye yarihuse atarebye amaherezo mabi ya FPR INKOTANYI, aya magambo Kagame arikuvuga yiyamamaza anteye kwibaza  no kubaza abanyarwanda bamubonamo umuyobozi w’akataraboneka nti: ese iyi isi dutuyemo ko yizenguruka  abanyarwanda baramutse batunguwe n’intambara bo badatekereza iyo mipaka y’u Rwanda Kagame yiha kurindira hanze y’u Rwanda umunsi buzira bugacya urwo ruzitiro rwatobowemo icyanzu, cg rutakiriho bizagenda bite? 

Kwikorera akarago n’agasambi ko musa nababyibagiwe kandi mbona aribyo bije  aya mahoro mubuza abaturanyi mwe mwumva muzayatunga kugeza ryari? Kagame we ni umuntu nkanjye naticwa n’izi ntambara ashobora kuzipfusha nkuko twese bigenda.

Gusa nakataraza ngako arakazanye! Koko uwiteye akazana ntamenya akazaza ejo. 

Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *