Yewe Mana Tabara u Rwanda ndagutabaje, ndaguhamagara nkuwagiye iyo kure cyane, abanyarwanda twarakubuze habaye kera.

Shitani yimye ingoma, aha iwacu turi kunkeke utadutabaye tugeze ahaga. Nk’umunyarwanda ufite agahinda kamwe karenze, umuntu buntu w’intege nkeya, umunyabyago w’ibihe byose, ubwoko bwanzwe n’ingoma yimye, ndagutabaje ca inkoni izamba.

Yewe Mana tabara u Rwanda ndagutabaje, aha mu Rwanda twaragowe baradutoteza ubudasiba, imfungwa zacu ubu ziricwa urubozamambo, abacu bishwe baracuruzwa, mu maduka ya Génocide.

Abanyarwanda, iyi si ingoma waduye, ni igihano wahaye u Rwanda. Abatakuzi bo batubwira ko wapfuye, maze uyu mwanzi agafata u Rwanda muri icyo cyuho. Aha rero niho bahera bavuga yuko  , ingoma yabo itazabatirimuka mubiganza, kugeza Yezu agarutse mu isi. 

Yewe Mana tabara u Rwanda ndagutabaje, hari abavuga ko wadutaye, abintege nkeya bakumva aribyo, nyamara kandi ntiwadutaye mbivuze nemye.

Twageragejwe ibi bisanzwe nubwo wenda bimaze akanya, birashimangira ko udukunda kuko utabuze kuturinda, ngo iyo mikaka itadukacanga maze abo kugushima bakaba ntabo, kuko hirya yaha, nyuma yibi mbonesha amaso, hari umugambi ufite ku Rwanda.

Yewe Mana tabara u Rwanda ndagutabaje, twagerageje kwigobotora uwo mutindi ariko biranga, ibyo rero bituma twibuka ibyo watubwiye, dusubira mubitabo dusoma neza.

Kibeho burya wavuze byinshi nuko abenshi twiberaga mubivuzo, maze dusanga ibyiyi ntambara ntacyo waduhishe nk’umubyeyi, impfu nyinshi kubanyarwanda ibyo guhunga no guhigwa nta nakimwe utatubwiye, gusa nibya bindi by’umunyarwanda ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva neza. 

Si ibyo gusa wavuze byinshi, nibimenyetso byo gutabarwa warabitanze, icyo duheruka n’ikirunga cyatwerekeje amahindu, naho icy’umwisho cyangwa icyanyuma mvuze neza, ni iyi ntambara iri muri Congo tubona none , Kagame nita Farawo mushya w’u Rwanda, maze iyo nyanja ikamwirenza . Abanyarwanda bari mu kaga tukaruhukaaaa.

Iby’amatora ntibindeba, ibyo gutorwa ntibinkanga, ingengabihe yo mu ijuru niyo twese duhanze amaso, kandi dore urushinge n’iminota mikeya rukanjya ku ntego,  inzogera ikirenga! Ndumva igisa n’ihembe, mubyerekezo bine by’u Rwanda, kandi ndimo ndareba umumalayika mukirere 

arimo arazamuka, niwe umaze gutera ikashe kubatowe, ngo ibyago bije bihogera bidasiga numwe mubagomera i Mana .

Yewe Mana tabara u Rwanda ndagutabaje, Shitani yimye ingoma aha iwacu. Ijuru rero ridatabaye, imbaraga za kimuntu, ntacyo zakora ngo ingoma nkiyo igwe mu manga, kandi isaha niyi byose bikagwa hasi. Ubu njyewe ndimo ndareba intore zibyina intsinzi ngaseka cyane! ntabwo rwose zizi uruzitegereje ejo mu gitondo, ndabona ijoro ribi rikeye kandi bucyana ayayandi.

Mbega itungurwa! 

Mbega itungurwa banyarwanda! Ahaaa: harya ngo mwifitiye umusaza?

Abenshi yarabatambye! Ntazabasiga azabajyana.

Ngiyo Sekibi irabariye ni amarira masa!

ni Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *