Aya ni amagambo ya Minisitiri w’ubucuruzi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Bwana Julien Paruku yabwiye abanyamakuru muri amerika kuri uyu wakane Tariki 25/07/2024.

Iki ni ikibazo gikomeye cyane gusa yashimye ko isi itangiye kubyumva  kuko imyaka yose ishize FPR INKOTANYI mu ntambara zayo intero yari FDLR inyikirizo ari FDLR.

Kuva mu 1994 ubwo Zaïre ariyo repubulika iharanira demokarasi ya Congo yanone yakiraga Impunzi z’abahutu baba nyarwanda, kuva icyo gihe Leta ya FPR INKOTANYI mu Rwanda ntiyahwemye kuvuza iya bahanda ivuga ko izo mpunzi z’abahutu zibangamiye umutekano w’u Rwanda, ibi nibyo byabaye urwitwazo rwambere rwo gutera Zaïre mu 1996,  ariko mubyukuri gahunda kwari ugukuraho ubutegetsi bwa Marishar Mobutu Seseseko nyuma bagatangira igikorwa cyo kwiba amabuye y’agaciro nyirizina nkuko byakozwe nyine kuva icyo gihe kugeza ubu.

Impamvu y’ubu bujura ni amadeni atagira ingano FPR INKOTANYI yafashe mu ntambara yo mu Rwanda kuva 01/10/1990. 

abwo dukwiye kuba twibagirwa amateka kuko bibaye gutyo gutsinda intambara yaba bajura ba FPR INKOTANYI byazagorana cyane dore ko barwana nk’abiyahuzi batitaye bubyo bangiza cg umubare w’abaturage bapfa aho banyura hose barwana. 

Ningombwa ko twibuka ko uretse ay’amabuye y’agaciro tuvuga none nyuma ya Mobutu habayeho na gahunda yo kwiba ubutegetsi aho Général Jemus Kabarebe yabaye Minisitiri w’ingabo imyaka itatu 3 yose  repubulika iharanira demokarasi ya Congo mukwanga ako kajagali nibyo byatwaye ubuzima bwa Muzee Laurent Désiré Kabila, kuva icyo gihe kugeza ubu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro icurwa na Leta ya FPR INKOTANYI mu Rwanda kwisonga hari RCD/CNDP/M23 yambere niya kabili, aba akazi kabo ni ukwiba amabuye y’agaciro/imbaho/gusahura amaduka/amamodoka y’abakongomani byose bijyanwa mu Rwanda.

Hari kandi naza Maï maï zashinzwe na Kigali twavuga maï maï Rahiya Mutomboki, maï maï Guido, maï maï Cheka, nizindi nyinshi zo zashingwaga guhiga bukware Impunzi z’abahutu babanyarwanda zatataniye mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

FDLR yitwazwa none yavutse 01/05/2000 murwego rwo kurinda za mpunzi z’abahutu twavuze haruguru zendaga gutsiratsizwa cyangwa gutsembwa kuri iyisi yabazima nizo nyangabirama za FPR INKOTANYI n’abafatanyabikorwa babo, kuva icyo gihe kugeza ubu hakozwe ibitero bitabarika mubufatanye ndetse n’ubugambanyi bwo kurwego rwo hejuru, aho 2009 habaye opération yiswe UMOJA WETU yahuriyemo ingabo z’u Rwanda RDF wongeyeho ingabo za Uganda UPDF ; iza Congo FARDC ndetse niz’umuryango w’abibumbye MONUSCO. 

Nyuma yibyo FDLR yaje gutanga bamwe mu basirikali bayo kubushake hashakishwa ibiganiro na Leta ya FPR INKOTANYI bashyirwa mu nkambi za Walungu, Kanyabayonga na Kisangani.

Gusa Leta ya FPR INKOTANYI yarinangiye  ahubwo ikomeza ubugambanyi biza kurangira inkambi zisenywe  abasirikali bose bapakirwa indege n’amamodoka bose berekezwa ikigali.

Ibi byose birashimangira ko ibyo Minisitiri w’ubucuruzi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yavuze ko nta birindiro bya FDLR bizwi bihari ari ukuri 100% kuko niwe wari Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru muri icyo gihe  ibi byose byabereye mu maso ye. 

Ntibyumvikana rero ukuntu Leta ya FPR INKOTANYI ubu yaba yiha kwambuka imipaka n’agasuzuguro katagira izina yitwaje FDLR nyamara bikarangira babundamye mu Rubaya mu birombe bikungahaye ku mabuye ya Koruta  abandi bakaba ubu bomongana Walkale na Ruberu ahaboneka Zahabu itubutse nkaho Ibyo birombe by’amabuye y’agaciro babungira aribyo FDLR batwaye k’umunwa ituyemo iminsi y’igisambo ni 40 rero, ubu abakongomani bose ntawe usigaye baravugira rimwe bati “Stop” twarabamenye.

ni Ndindabahizi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *